AmakuruImyidagaduro

Cyusa Ibrahim ari mu buryohe bw’urukundo na Nyirasenge wa Miss Naomie muri Zanzibar[Amafoto]

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo za gakondo, Cyusa Ibarahim, n’umukobwa uzwi nka Jeanine Noach bajyanye kurya ubuzima muri Zanzibar.

Uyu muhanzi  uririmba indirimbo za gakondo by’umwihariko mu bukwe butandukanye asusurutsa anaremera abageni ibihe byabo by’amateka mu ndirimbo zinyuranye n’ijwi rikundwa n’abatari bacye, ari mu buryohe bw’urukundo na nyirasenge wa Nishimwe Naomie uzwi ku izina rya Jeanine Noach muri Zanzibar.

Aba bombi bashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga abagaragaza bari mu byishimo ahitwa Gold Zanzibar Beach House and Spa.

Aya mafoto yagiye hanze nyuma y’aho bari bamaze iminsi bavugwa mu rukundo kubera amashusho aba bombi basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, buri wese abwira undi ko amukumbuye.

Gusa igikomeje gutungurana ni uko nubwo Cyusa n’uyu mukobwa bakomeje kugaragaza ko bafitanye umubano udasanzwe nta n’umwe urerura ngo avuge ko bari mu rukundo.

Cyusa ari mu buryohe bw’urukundo na nyirasenge wa Nishimwe Naomie uzwi ku izina rya Jeanine Noach muri Zanzibar.
Cyusa Ibrahim Jeanine Noach

Twitter
WhatsApp
FbMessenger