ImyidagaduroIyobokamana

Cya gitaramo cya Gentil Misigaro, Adrien Misigaro na Israel Mbonyi cyasubitswe, cyakozwe mu buryo budasanzwe

Abahanzi Adrien na Gentil Misigaro bafatanyije na Israel Mbonyi n’abandi bahisemo gukora igitaramo cyabo bifashishije YouTube nyuma y’aho icyo bagombaga gukora cyahagaritswe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku mpamvu bivugwa ko ari izo gukumira no kwirinda Coronavirus.

Ni ibintu byakoze benshi ku mutima cyane ko iki gitaramo kiri kuba muri salle itarimo umuntu n’umwe uretse abari kuririmba. Ni igitaramo kiri gutambuka mu buryo bwa ‘Live Streaming’ kuri YouTube.

Iki gitaramo cyiswe “Each one Reach One Live Stream Concert” kiri kubera mu Intare Arena aho n’ubundi cyagombaga kubera kuri uyu wa 8 Werurwe 2020. Bahisemo kukinyuza kuri konti ya Youtube y’umuhanzi Adrien Misigaro wari wateguye iki gitaramo.

Iki gitaramo kiri kuba kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Werurwe 2020, aho gihuje abahanzi batandukanye barimo Adrien na Gentil Misigaro guturka muri America, umuhanzi Israel Mbonyi ndetse na Alarm Ministries.

Adrien Misigaro abwiye abasaga 500 bagikurikiranye mu buryo bw’ikoranabuhanga ko impamvu bari gukorera mu cyumba kitarimo abataramirwa ari uko habayeho gutinya indwara.

Yunze mo ati “Ndashimira Imana yuko uyu munsi tuwukoze, nkagaya satani wari witambitse mu gikorwa cyacu kugirango dukorwe n’isoni.”

Ibi bije nyuma yaho ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangarije ko bwafashe iki cyemezo cyo guhagarika ibikorwa bijyanye n’imyidagaduro, bushingiye ku itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryasohotse tariki ya 6 Werurwe 2020.

Mu itangazo ry’Umujyi wa Kigali rivuga ko umenyesha abantu bose ko ibitaramo by’imyidagaduro n’ibindi birori bihuza abantu benshi (imyidagaduro, imurikagurisha, imurikabikorwa, umutambagiro n’ibindi), ko bisubitswe guhera tariki ya 8 Werurwe 2020 kugeza igihe irindi tangazo rizasohokera ryo kubisubukura.

https://youtu.be/fv-NCQOuBRw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger