Cristiano Ronaldo yongeye kudahamagarwa n’umutoza Fernando Santos utoza ikipe y’igihugu ya Portugal, mu mikino iyi kipe yitegura guhuriramo n’amakipe y’ibihugu bya Pologne na Ecosse.

Cristiano usanzwe ari kapiteni wa Portugal ntiyahamagawe m’umutoza we mu gihe ari mu manza aregwamo kuba yarafashe ku ngufu umugore w’Umunyamerika, ibintu bivugwa ko byabaye muri 2009 ubwo aba bombi bari bahuriye Las Vegas muri Amerika.

Amakuru avuga ko Ronaldo ari we wasabye umutoza we Santos na Fernando Gomes uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal, ko atahamagarwa mu mikino Portugal ifite kugeza mu Ugushyingo.

Yanavuze kandi ko kuba atagiye kugaragara muri iki gihe bitavuze ko asezeye burundu muri iyi kipe.

Ibi bishimangirwa na Fernando Santos usanzwe ari umutoza we, mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru.

“Mu minsi iri imbere, nta kizabuza Ronaldo gutanga umusanzu we mu kipe.”

Portugal ifite imikino 2; harimo uwo izahuriramo na Pologne ku wa 11 Ukwakira ndetse n’uwo bazahuriramo na Ecosse ku wa 14 Ukwakira.

Cristiano Ronaldo aheruka kugaragara mu kipe y’igihugu ya Portugal mu mukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’isi Portugal yasezerewemo na Uruguay.

Imikino 2 yakurikiyeho Portugal yakinnye harimo uwo yanganyijemo 1-1 na Croatia n’uwo yatsinzemo Abatariyani 1-0 Ronaldo na yo ntiyayigaragayemo kuko yari yaruhukijwe.

25 Umutoza Santos yahamagaye.

Abazamu: Beto (Goztepe), Claudio Ramos (Tondela), Rui Patricio (Wolverhampton Wanderers)

Abakina inyuma: Cedric Soares (Southampton), Joao Cancelo (Juventus), Kevin Rodrigues (Real Sociedad), Luis Neto (Zenit St. Petersburg), Mario Rui (Napoli), Pedro Mendes (Montpellier), Pepe (Besiktas), Ruben Dias (Benfica)

Abakina hagati: Bruno Fernandes (Sporting Lisbon), Danilo Pereira (Porto), Gedson Fernandes (Benfica), Pizzi (Benfica), Renato Sanches (Bayern Munich), Ruben Neves (Wolverhampton Wanderers), Sergio Oliveira (Porto), William Carvalho (Real Betis)

Abataka: Andre Silva (Sevilla), Bernardo Silva (Manchester City), Bruma (RB Leipzig), Eder (Lokomotiv Moscow), Goncalo Guedes (Valencia), Helder Costa (Wolverhampton Wanderers)