AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Cristiano Ronaldo yijeje abakunzi be n’aba Messi ikintu gikomeye (Amafoto)

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yashimangiye ko we na Lionel Messi bafitanye umubabo mwiza, ndetse akaba yifuza kuzafatana na we ifunguro umunsi umwe dore ngo nta na rimwe  birabaho hagati yabo.

Ibi Cristiano yabitangaje ku mugoroba w’ejo ku wa kane, ubwo we na Messi bari bahuriye i Monaco mu Bufaransa, mu birori bya tombora ya UEFA Champions league byanahembewemo abakinnyi bahize abandi mu mwaka w’imikino ushize.

Aba bagabo bombi bari bahataniye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku mugabane w’Uburayi, gusa birangira nta wukegukanye muri bo kuko cyatwawe n’Umuholandi Virgil Van Dijk ukinira Liverpool yo mu Bwongereza.

Cristiano yavuze ibi agaruka ku kuba we na Messi bamaze imyaka 15 bayoboye isi ya ruhago, ibintu Ronaldo asanga bitarigeze kubaho na rimwe ku kuba abakinnyi babiri bayobora isi kandi bigaragara ko bari ku rwego rumwe.

Ronaldo yagize ati” Njye na we twasangiye uru rwego mu myaka 15 ishize. Sinzi niba ibi byaba byarigeze kubaho mu mupira w’amaguru, kubona abasore babiri bari ku rwego rumwe, byongeye mu gihe kimwe. Muri rusange ntabwo byoroshye. Mu by’ukuri tubanye neza, ntabwo turafatira hamwe ifunguro, gusa ndizera ko mu gihe kizaza bizabaho.”

Yongeyeho ati” Mu by’ukuri nkumbuye kongera gukina muri Espagne, njye na we twarwanye urugamba rwiza, ansunika nanjye musunika.”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger