AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo yateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore

Umukinnyi w’icyamamare ku Isi mu gukina umupira w’amaguru Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus n’ikipe y’igihugu ya Portugal yambitse impeta umukunzi we ufite inkomoko muri Espagne amusaba ko yazamubera umugore.

Uyu mukobwa  witwa Georgina Rodriguez w’imyaka 25 yahoze akora mu iduka ry’imyenda ,ikinyamakuru cyo  muri Portugal cyitwa Correio da Manha cyavuze ko Ronaldo yamaze  kwambika impeta Georgina amusaba ko bashyingiranwa nawe arabimwemerera ndetse ko ubu uyu mukobwa ari kwitegura ubukwe mu minsi iri imbere.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Georgina Rodriguez ari gushaka ikanzu nziza cyane mu bahanga mu gukora imyenda ku buryo we na Cristiano bazaba bameze neza mu bukwe bwabo.

Ubusanzwe Georgina na Ronaldo babana nk’umugabo n’umugore mu Butaliyani Inshuti za hafi za Cristiano Ronaldo nizo zemeje ko yamaze kwambika impeta Georgina ndetse ubukwe bwabo buzaba mu mpeshyi itaha.

Cristiano Ronaldo yahuye na Georgina Rodriguez muri Kamena 2016 ndetse mu gikombe cy’isi uyu mukobwa yagaragaye yambaye impeta nziza ya Diamond igura akayabo k’ibihumbi 615 by’amapawundi

Ronaldo na Georgina bagaragaye mu Bwongereza mu ntangiriro z’iki cyumweru basohokeye muri restaurant ikomeye ya Zela ibamo imivinyo zihenze cyane ku isi.

Georgina Rodriguez wambitswe impeta na Cristiano Ronaldo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger