AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Cristiano Ronaldo yanditse amateka mashya

Cristiano Ronaldo yatsinze ibitego bitatu wenyine (Hat-trick), mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 cyo muri Qatar Portugal yatsinzemo Luxembourg ibitego 5-0.

Cristiano yatsinze ibitego bibiri bya Penaliti mu minota 11 ya mbere y’umukino, mbere yo gutsinda Hat-trick ye ya 58 ku munota wa 87 w’umukino; ku mupira yateretse mu nshundura n’umutwe.

Mbere y’aho Bruno Fernandes bakinana muri Manchester United na João Palhinha bari batsindiye Portugal ibindi bitego bibiri.

Hat-trick Cristiano yatsindaga yari iya 10 mu mateka atsindiye ikipe y’igihugu ya Portugal, nyuma y’uko yari yarashoboye gutsinda amakipe arimo Ireland y’amajyaruguru, Sweden, Armenia, Andorra, Ibirwa bya Faroe, Espagne, u Busuwisi na Lithuania yatsinze Hat-trick inshuro ebyiri.

Nta mukinnyi n’umwe mu mateka wigeze atsindira ikipe y’igihugu cye Hat-trick 10.

Cristiano kandi yatsindaga Luxembourg igitego cye cya munani, ibyatumye iba igihugu yagiye yibasira cyane kurusha ibindi ndetse kandi yanuzuzaga igitego cya 794 amaze gutsunda muri kariyeri ye.

Gutsinda Luxembourg byatumye Portugal iguma ku mwanya wa kabiri mu tsinda A n’manota 16, mu gihe hakibura imikino ibiri yo mu tsinda.

Irarushwa inota rimwe na Serbia ya mbere mu tsinda A n’amanota 17.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger