AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo yanditse amateka atarakorwa n’undi wese muri UEFA Champions league

Mu ijoro ryakeye hari hakomeje imikino ya UEFA Champions league. Hakinwaga imikino ya gatanu kuva mu tsinda E kugeza mu tsinda H.

Imikino yo mu ijoro ryakeye yasize amakipe ya Juventus de Turin, Manchester United, Manchester City, Real Madrid, Bayern Munich na Ajax Amsterdam akatishije itike ya 1/8 cy’irangiza, mu gihe hakibura umukino umwe w’amatsinda.

Uretse aya makipe yateye iyi ntambwe, rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Juventus yakoraga amateka yo kuba umukinnyi wa mbere muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere I Burayi ushoboye gutsinda imikino ijana.

Hari mu mukino ikipe ye ya Juventus yatsinzemo 1-0 Valencia yo muri Espagne. N’ubwo Mario Mandzukic ari we watsinze igitego cya Juventus, ntibyabujije Ronaldo kwandika amateka dore ko yakinnye iminota yose y’uyu mukino. Ronaldo yanagize uruhare muri iki gitego dore ko ari we wari uhaye umupira Mandzukic.

Izi nsinzi 100 Ronaldo yazigezeho ari mu makipe 3 atandukanye, aho 26 yazibonye akinira Manchester United, 71 akinira Real Madrid, mu gihe amaze kubona insinzi 3 akinira Juventus.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger