AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo yanditse amagambo akakaye ahakana icyaha cyo gufata ku ngufu akurikiranweho

Cristiano Ronaldo ukurikiranweho icyaha cyo gufata ku ngufu umugore w’Umunya-Amerika yongeye gushimangira ko umutima we ntacyo umushinja ku byo abamushinja bavuga.

Ni mu butumwa uyu musore wa Juventus bivugwa ko yafashe ku ngufu uyu mugore muri 2009 amaze gucisha ku rukuta rwe rwa Twitter.

Cristiano yagize ati” Ndahakana nivuye inyuma ibirego nshinjwa. Mfata gufata ku ngufu nk’icyaha gikomeye, gihabanye n’icyo ndi cyo cyose ndetse n’ibyo nizera. Ntabwo nzemerera kugaburira itangazamakuru riteza imbere abantu bagamije kunzamukiraho.”

“Ntegereje ibizava mu iperereza kuko ntacyo umutima wanjye unshinja.”

Ibi Ronaldo abitangaje nyuma y’uko umunyamategeko wa Kathyln Mayorga bivugwa ko yafashe ku ngufu muri 2009 atangiye ikirego mu rukiko.

Bivugwa ko Ronaldo yafashe ku ngufu uyu mukobwa ubwo bari bahuriye mu kabyiniro gaherereye Las Vegas muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Nk’uko uyu mukobwa yabitangarije kimwe mu binyamakuru byo mu Budage, ngo Ronaldo akimara kumusambanya yamusabye imbabazi avuga ko mu busanzwe ari umuntu mwiza.

Uyu mukobwa ngo yabajije Ronaldo niba nta Sida afite, undi amubwira ko ntayo bijyanye n’uko ari umukinnyi wabigize umwuga wipimisha rimwe buri mezi atatu.

Mayorga avuga ko afite ibimenyetso bihagije bishinja Cristiano Ronaldo, ngo kuko nyuma yo kumufata ku ngufu yahise amenyesha Polisi ya Las Vegas ibyamubayeho bityo amakuru yakusanyijwe kuri iki cyaha yose akaba akibitswe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger