AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo yabonanye na Sir Alex Ferguson afata nk’umubyeyi we

Cristiano Ronaldo yatangaje ko ari byiza cyane kubona Sir Alex Ferguson ameze neza, nyuma yo guhurira na we i Old Trafford ku kibuga cy’ikipe ya Manchester United.

Ferguson Ronaldo afata nk’umubyeyi we ni we wagize uruhare mu kumugira uwo ari we magingo aya, nyuma yo kumuzana muri Manchester United muri 2003 amukuye muri Sporting yo muri Portugal.

Mu ijoro ryakeye, Ronaldo yari yagarutse i Old Trafford yakuriye ku ncuro ye ya kabiri kuva yahava muri 2009 yerekeza muri Real Madrid yo muri Espagne. Ahagera bwa mbere yari kumwe na Real Madrid muri 2013, mu gihe ku mugoroba yari kumwe na Juventus asanzwe akinira magingo aya. Ronaldo na bagenzi be bashoboye kuhitwarira neza kuko bahatsindiye Manchester United igitego 1-0. Ni igitego cyatsinzwe na Paulo Dybala.

Sir Alex Ferguson yarebye uyu mukino, nyuma y’igihe kingana n’ukwezi avuye mu bitaro aho yari arwariye uburwayi bwanatumye ajya muri koma. Aha ni na ho yabonaniye na Cristiano Ronaldo uyu mukino urangiye.

Nyuma Cristiano Ronaldo yahise ajya kuri Twitter ye ashyiraho ifoto ye ari kumwe n’uyu mutoza we wa kera, ifoto yari iherekejwe n’amagambo ashimagiza uyu mukambwe.

Ronaldo yagize ati “Umutoza w’igitangaza, hejuru ya byose umugabo mwiza. Yanyigishije ibintu byinshi haba imbere mu kibuga no hanze yacyo. Ni byiza cyane kukubona umeze neza, nyakubahwa!”

Ronaldo agitozwa na Ferguson yashoboye gutwara ibikombe 3 bya shampiyona y’Abongereza ndetse na UEFA Champions league yo muri 2008. Uyu mwaka wa 2008 ni na wo yatwayemo Ballon d’Or ya mbere muri eshanu afite.

Manchester United yavuyemo muri 2009 yari amaze kuyikinira imikino 292, ayitsindira ibitego 118.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger