AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo ntagaragara ku rutonde rw’abakinnyi 10 bahenze ku Isi

Nkuko bigaragara ku rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru CIES Football Observatory, bisanaho umukinnyi w’icyamamare ku Isi , Cristiano Ronaldo atakiri mu bakinnyi bagurwa akayabo ugereranyije n’abandi bakinnyi 10 ku Isi bari kuri uru rutonde.

Iki kinyamakuru cyakoze uru rutonde kivuga ko Cristiano atangiye gutakaza agaciro ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi  kubera imyaka ye iri kugenda izamuka agana muzabukuru mugihe hakira abandi bakinnyi bafite imyaka ikiri hasi bari kwigaragaza cyane.

Ku ikubitiro Kylain Mbappe uhagaze neza muri iyi minsi niwe uza imbere  aho afite agaciro ka miliyoni 189 z’amayero ku mwanya wa mbere,akurikiwe na Harry Kane ufite agaciro ka miliyoni 172,5 z’amayelo ku ikipe yakwifuza kumugura mu gihe Neymar ariwe uri ku mwanya wa 3 na miliyoni 172,2 z’amayero.

Rutahizamu Lionel Messi ari ku mwanya wa 6 na miliyoni 149 z’amayero, uyu nawe imyaka ye iragenda izamuka niyo mpamvu iki kinyamakuru cyamushyize kuri uyu mwanya.

Urutonde rw’abakinnyi icumi bahenze ku Isi
Cristiano Ronaldo uherutse kwerekeza muri Juventus ntagaragara ku rutonde rw’abakinnyi 10 bahenze ku Isi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger