AmakuruImyidagaduro

CP.kabera yavuze igitegereje abakobwa biyambika ubusa mu bitaramo anavuga icyakorwa ku babyitabira

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yanenze imyambarire ikomeje kugaragara kuri bamwe mu bitabira ibitaramo bagenda bambaye imyenda ihabanye n’indangagaciro nyarwanda, ati “nka polisi ntituzabyemera.”

Tariki 30 Nyakanga 2022 mu Mujyi wa Kigali habaye igitaramo cyaririmbyemo umuhanzi w’ikirangirire uzwi nka Tayc ariko ikitazibagirana muri iki gitaramo si imiririmbire cyangwa imibyinire ahubwo ni imyambarire ya bamwe mu bakobwa bari bakitabiriye.

Uwamenyekanye cyane ni uwitwa Mugabekazi Liliane wagaragaye yambaye ikanzu y’umukara ariko ibonerana ku buryo umubiri we wose umuntu yabonaga bitamugoye aho n’akenda k’imbere kagaragaraga.

Ni imyambarire yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga benshi bayinenga mu gihe uyu mwari we mu biganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yavugaga ko yaserukanye uriya mwambaro ari ya ntero ya ‘tinyuka urashoboye’ nubwo hari abumva bibusanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera andenga iyi myambarire ikomeje kugaragara kuri bamwe mu bajya mu bitaramo, avuga ko kandi iki kibazo “gikomeje gufata intera.”

CP John Bosco Kabera wagarutse ku ngero z’abandi bambara nka Liliane, yagize ati “Umuntu akambara ishati ubundi yakabaye yambarira ku ipantalo cyangwa ku ikabutura, ariko ukambara ishati gusa! ukambara ishati yonyine ugasanga nta kabutura wambaye cyangwa nta pantalo iri hejuru yayo, sinzi uko nabyita […] Ntabwo nzi uko iyi fashion yitwa…”

Akomeza agira ati “Ndetse hari n’abazambara batwite, njya mbibona, bakagenda bakajya mu ruhame bambaye gutyo, ugasanga hari imyenda imeze nk’akayunguruzo isa nk’aho ari ikirahure ndetse n’utuntu tugufi cyane, impenure!!”

Akomeza agira ati “Hari ibintu byinshi ari twavuga ko ibintu nk’ibyo bidakwiye. Ntibikwiye ku muco, ntibikwiye ku ndangagaciro ariko noneho tukanavuga ko nta polisi tutazabyemera, na bo babyumve, ubwo butumwa tugomba kubutanga.”

CP John Bosco Kabera avuga ko nubwo umuntu afite uburenganzira bwo kwambara uko ashatse ariko ko umuntu adakwiye kwibagirwa ko akwiye kwambara ibitamwambura agaciro.

Ati “Uburenganzira bwa mbere ni ukwambara neza, ntabwo ari ukwambara ibidakwiye cyangwa kwambara nabi […] Ubundi umuntu arambara akakwiza, akambara neza.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger