AmakuruImyidagaduro

#COVID19 : Abahanzi batandukanye bamaze gukusanya hafi miliyoni 128 $ mu cyiswe #OneWorldTogetherAtHome”

Binyuze mu gitaramo cyatambutse ku mbuga nkoranyambaga abahanzi batandukanye b’ibyamamare ku Isi bagize uruhare mu gukusanya hafi miliyoni 128 z’amadolari zizifashishwa muguhagana n’icyorezo cya Coronavirus.

Muri iyi minsi Isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus , abantu batandukanye bafite ubishobozi , bari gukora ibishoboka byose kugirango bafashe abashinzwe ubuzima guhangana n’icyorezo cyibasiye Isi muri iki gihe.

Kuri ubu abahanzi batandukanye barimo Lady Gaga ,Stevie Wonder na Rolling Stones ni bamwe mu bagize uruhare mu gitaramo cy’amasaha umunani cyiswe “One World: Together At Home.

Miliyoni zisaga 128 z’amadorali zakusanyijwe muri iki gitaramo zigamije guhabwa Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Iki gitaramo cyaciye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kuri uyu wa Gatandatu no kuri televiziyo zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo NBC, CBS na ABC. Kuri iki Cyumweru kiraza gutambuka kuri BBC guhera saa mbili z’ijoro kugera saa yine ku isaha y’i Kigali.

Iki gitaramo cyagabanyijwe mu bice bibiri, harimo amasaha atandatu umuntu yagereranya nk’igihe kibanziriza igitaramo nyir’izina ndetse n’igitaramo ubwacyo cy’amasaha abiri kiyobowe na Jimmy Fallon, Jimmy Kimmel na Stephen Colbert.

Abaririmbye bose bashimiye abaganga ku ruhare rwabo mu guhangana na Coronavirus, by’umwihariko ku kuba baremeye guhara amagara yabo bagatabara.
Abahanzi barimo Taylor Swift, Elton John, Paul McCartney ,Lizzo , Belli Ellish na Jennifer Lopez ni bamwe mu baririmbye muri iki gitaramo bari mu ngo zabo.

Umuryango Mpuzamahanga ukora ubuvugizi ku ngingo zitandukanye, Global Citizen, ni wo wateguye iki gikorwa. Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru watangaje ko miliyoni 127.9 z’amadolari ariyo mafaranga amaze gukusanywa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger