AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

COVID-19: Kenya yashyizeho ibihano bikakaye ku muntu uzafatwa atambaye agapfukamunwa

Mu gihugu cya Kenya kiri mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bifite abarwayi benshi ba COVID-19, hafashwe ingamba zikomeye harimo no guhagarika gahunda zimwe na zimwe ,ingendo ndetse n,ibindi .
Uhagarariye porisi muri iki gihigu IGP Hilary Mutyambai yatangaje ko umuntu uzafatwa atembera mu muhanda atambaye agapfukamunwa azafatwa agafungwa.

Kwamambara agapfukamunwa muri kenya n’itegeko mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19 kimaze gufata abarenga 200 muri iki gihugu ,Naho abandi bagera ku 10 bakaba baamaze guhitawa nacyo kuva cyagerayo.

Mu itangazo ryasohowe na leta ya kenya kuwa 6 Mata uyu mwaka ryagaragazaga ko ikosa ryo kutambara agapfukamunwa rishobora guhanishwa igifungo cy’amezi atandatu (6) ,amande agera ku mashilingi ya kenya 20.000 ubwo ni agera ku bihumbi 180,000 mu manyarwanda ,kimwe muri ibi bihano cyangwa byombi.

Leta ya Kenya yanasabye abacuruzi bose gushyiraho amazi meza n’isabune cyangwa se imiti yica udukoko ku maduka yabo mu rwego rwo guhangana na coronavirus.

Kugeza ubu hirya no hino hafashwe ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya covid 19 aho guma murugo ariyo ntero muri buri gihugu cyo ku isi .

Abarenga 520 bamaze gupfa muri iki gice cy’afrika naho abamaze kwandura bo barenga ibihumbi 10,700

Isi yose ubu irabarura abanduye coronavirus barenga million 2 naho abishwe n’iki cyorezo nabo barenga 128,992. Amerika niyo ifite ubwiganze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger