AmakuruAmakuru ashushye

COVID-19: Abakize biyongereye ntihagira umurwayi mushya ugaragara mu Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mata 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko nta murwayi mushya wasanganywe Coronavirus mu bipimo 1 299 byafashwe, mu gihe umubare w’abamaze gukira wageze kuri 80.

Kuva umurwayi wa mbere abonetse mu butaka bw’u Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, mu gihugu hamaze kugaragara abantu 147 basanganywe ubwandu bw’agakoko ka Coronavirus gatera COVID-19.

Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa 20 Mata 2020 rivuga ko mu bantu 147 banduye ‘‘abakize ari 80 [barimo bane b’uyu munsi], abakirwaye ni 67 mu gihe nta n’umwe urapfa.’’

Abarwayi bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa usibye umwe uri ’kongererwa umwuka mu rwego rwo kwirinda ko aremba.’

Minisante yasabye abaturarwanda gutanga amakuru kugira ngo inzego z’ubuzima zikomeze gukurikirana ababa barahuye n’abanduye.

Iti “Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.’’

Abanyarwanda bose basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane ku gukaraba intoki kenshi, kuguma mu rugo no kwambara udupfukamunwa, nk’uburyo bubafasha kurushaho kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Bagirwa inama yo kutambara agapfukamunwa kamwe mu gihe kirenze amasaha atandatu, naho mu gihe bambaye akameswa bakibuka kugatera ipasi mbere yo kongera kukambara cyangwa se abatayifite bakakamesa mu mazi ashyushye kugira ngo yice udukoko twaba twakagiyeho.

Icyorezo cya COVID-19 cyatangiriye mu Bushinwa mu Ukuboza 2019. Kuva icyo gihe cyatangiye gukwirakwira mu mpande zose z’Isi, aho kuri ubu 2 464 870 bacyanduye, cyahitanye 169 145 mu gihe 644 557 bagikize.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Umuntu wese ashobora kwipimisha akoresheje telefoni akanda *114# agakurikiza amabwiriza. Ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara telefoni itishyurwa ya 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger