AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Coronavirus yateje impinduka ku mishahara y’abakozi ba RwandAir

Sosiyete nyarwanda itwara ibintu n’abantu mu kirere, RwandAir, yamaze kubwira abakozi bayo bose ko igiye kugabanya imishahara mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya covid-19 cyugarije isi yose.

Umuyobozi mukuru wa RwandAir Yvonne Manzi Makolo mu ibaruwa yandikiye abakozi bose, yagaragaje ko byabaye ngombwa ko hafatwa ingamba zikomeye kugirango hagabanywe amafaranga iyi kompanyi yakoreshaga.

Mu kwezi gushize kwa Werurwe tariki ya 19 nibwo RwandAir yatangaje ko ibaye ihagaritse ingendo zose mu gihe cy’iminsi 30 kubera icyorezo cya covid-19, gusa ubwikorezi bw’ibikoresho nkenerwa byo bwarakomeje.

Mu ibaruwa ndende y’amapaji abiri RwandAir yageneye abakozi bayo ivuga ko iri hagarikwa ry’ingendo byatumye RwandAir itakaza ahantu hose hayinjirizaga amafaranga nyamara ikaba igisabwa gukomeza kuriha ibisabwa bya ngombwa ngo RwandAir ikomeze gukora.

Ibi bikaba byanatumye ubuyobozi bwa RwandAir bufata ingamba zirimo kudahemba abayobozi bakuru umushahara mbumbe w’uku kwezi kwa Mata murwego rwo gufasha ko iyi kompanyi kuzakomeza gukora mu gihe kizaza ubwo iki cyorezo cya covid-19 cyaba gicogoye.

RwandAir yanatangaje ko yongereye igihe cy’ihagarikwa rya kontara z’abapilote n’iz’abakozi bayo batari ab’ingenzi cyane mugihe itaragira ibyo ibamenyesha bindi.

Uburyo bwo korohereza akazi abakozi nko kubaha amakarita ya telefone n’ubundi buryo bwo kuborohereza mu itumanaho nabyo byahagaritswe. Abakozi bakaba basabwe gukoresha iki gihe yahagaritse ingendo akaba ari bwo bafata konji yabo y’uyu mwaka bajyaga bahabwa.

Kubaganya imishahara ku kigero kigera kuri 65%
Murwego rwo kwirinda guhagarika kontara z’abakozi bose, RwandAir yatangaje ko kuva muri uku kwezi kwa Mata byabaye ngombwa ko hari ‘izindi ngamba zikakaye zafashwe.

Muri izo ngamba harimo nko kugabanya umushahara mbumbe w’abakozi ku kigero kiri hagati 65% (kumukozi uhembwa umushahara wo hejuru cyane), na 8% (ku mukozi uhembwa umushahara wo hasi cyane).
Imishahara y’abakozi bayo bakorera mu mahanga nayo iri mu igomba kugabanywa igashyirwa ku rwego rumwe rw’umushahara w’abakorera mu Rwanda.

Hamaze iminsi ibigo bitandukanye by’abikorera bitangazwa ko nabyo byafashe ingamba zo kuba bihagaritse amasezerano y’akazi n’abakozi.

Kompanyi y’indege ya Qatar Airways mu mwaka ushize mukwezi k’Ukuboza, yagiranye amasezerano na RwandAir arimo ko Qatar Airways yegukana 60% by’imigabane yose ya RwandAir.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura icyorezo cya covid-19 ni 191, muri bo 92 barayikize.

Ubu abakiyirwaye ni 99 hakurikijwe imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuri uyu wa 26 Mata aho habonetse abandi bantu umunani (8) bashya banduye mu bipomo 1025 byafashwe,naho abandi bane nabo bakize basezerewe. Ntawe urahitanwa niyi ndwara mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger