AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Coronavirus: Ambasade ya Israel mu Rwanda yafunze imiryango

Ubuyobozi  bwa Ambasade ya Israel mu Rwanda, bwanzuye ko abakozi b’iyi amabasade bakorera akazi mu ngo zabo hagamijwe kwirinda icyorezi cya coronavirus kimaze kugaragara ku bantu batanu ku butaka bw’u Rwanda.

Gufunga iyi Ambasade byatangajwe na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda kuri Twitter. Ambasaderi Ron Adam avuga ko abakozi b’Ambasade ye bari bukorere mu ngo zabo.  Avuga ko yizeye ko ‘ibintu biri bugaruke mu buryo’ bidatinze.

Iriya tweet igira iti: “Ambasade yacu {ya Israel mu Rwanda} irafunga imiryango guhera kuri uyu wa Mbere taliki 16, Werurwe, 2020. Iki kemezo kifitiye inyungu ibihugu byacu byombi. Ikintu cyose cyihutirwa tuzagikora kandi twizeye ko ibintu biri busubire mu buryo bidatinze.”

N’ubwo nta mpamvu yatanze, birashoboka ko  kiriya kemezo cyafashwe mu rwego rwo kurinda ko hari abakozi b’iriya Ambasade bakwandira coronavirus.

Ambasade ya Israël mu Rwanda yafunguwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Mata 2019. Ikorera mu nzu ya Kigali Heights iri mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Yafunguwe nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Israel muri Nzeri 2018, agahura na mugenzi we Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu bakemeranye ko Israel ifungura Ambasade yayo mu Rwanda.

Iki kemezo hagati y’aba bayobozi cyabaye intandaro y’umubano mwiza ushingiye kuri za Ambasade ndetse no guhahirana hagati y’ibihugu byombi.

Ambasade ya Israel niyo yabimburiye izindi  gufunga imiryango kuva Leta y’u Rwanda yatangaza ko umurwayi wa mbere wa COVID-19 yagaragaje mu Rwanda.

Kugeza ubu hamaze kugaragara abarwayi batanu barimo Abanyarwanda bane n’Umuhinde umwe.

Ubutumwa bwa Ren Adam bwemza ko abakozi b’iyi Ambasade bagomba gukorera mu ngo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger