AmakuruImikino

Copa Libertadores: Umukino wa nyuma hagati y’abanzi 2 bo muri Argentina wongeye gusubikwa

Umukino wa nyuma wo kwishyura wa Copa Libertadores(Champions league ya Amerika y’Amajyepfo) wagombaga guhuza River Plate na Boca Juniors zo muri Argentina wasubitswe ubugira kabiri kubera imvururu.

Mu busanzwe uyu mukino wagombaga gukinwa ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, gusa uza gusubikwa kubera ubusabe bw’ikipe ya Boca Juniors. Iyi kipe yasabye impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Amerika y’Epfo CONMEBOL kwimura uyu mukino, nyuma y’uko bisi yari itwaye abakinnyi bayo yasagarariwe n’abafana ba River Plate.

CONMEBOL yemeye ubu busabe, yimurira uyu mukino nyuma y’amasaha 24. Igitero abafana ba River Plate bagabye kuri Bisi ya Boca Juniors cyasize Pablo Perez usanzwe ari kapiteni wa Boca akomerekejwe.

Nyuma y’amasaha 24 uyu mukino usubitswe(Ku cyumweru) Boca Juniors yongeye kuburana ivuga ko ikeneye igihe gihagije kugira ngo uyu mukino uzabe hari umutekano usesuye, bityo isaba ko wongera kwimurwa.

CONMEBOL yahise yemera ubu busabe bw’ikipe ya Boca Juniors, mu butumwa iri shyirahamwe ryanyujije kuri Tweeter yaryo.

Bwagiraga buti”Perezida n’ubuyobozi bukuru bwa CONMEBOL muri iki gitondo cyo ku cyumweru bwafashe icyemezo cyo gusubika umukino wa nyuma wo kwishyura wa Copa Libertadores ya 2018 hagamijwe kwimakaza ubudasumbana muri siporo.”

Iri shyirahamwe ryanavuze ko itariki uyu mukino ugomba kuzaberaho izemerezwa mu nama izahuza abayobozi b’amakipe ya Boca Juniors na River Plate kuri uyu wa kabiri.

Umukino ubanza hagati y’aya makipe yombi wari warangiye anganya ibitego 2-2.

Mu busanzwe aya makipe ahurira mu cyitwa Superclásico. Ni umukino ukunze kurangwa n’imvururu nyinshi hagati y’abafana b’aya makipe yombi abarizwa I Buenos Aires mu murwa mukuru wa Argentina.

Ni umukino abenshi bashyira mu myanya y’imbere mu ma deribi aba arimo ihangana rikomeye, dore ko akenshi na kenshi iyo aya amakipe yahuye usanga imiriro ari yo yaka muri Stade. Ni umukino kandi ukunze kugaragaramo imfu ahanini ziba zaturutse ku bushyamirane bw’ abafana b’aya makipe yombi akunzwe cyane muri Argentina.

Pablo Perez, Kapiteni wa Boca Juniors wakomerekejwe n’abafana ba River Plate.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger