AmakuruImikino

Copa America: Argentine yatsinze Chile, Messi ahabwa ikarita itukura nyuma y’imyaka 14

Ikipe y’igihugu ya Argentine Albiceleste, yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino ya Copa America iri kubera muri Brazil nyuma yo gutsinda Chile ibitego 2-1, Lionel Messi yerekwa ikarita itukura ya kabiri mu mateka ye nk’umukinnyi.

Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya Sergio Kunu Aguero na Paulo Dybala ni byo byahesheje Argentine umwanya wa gatatu muri Copa America, binayifasha kwihorera kuri Chile yayitsindiye ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa incuro ebyiri ziheruka.

Ikipe ya Chile yatsinze impozamarira ku munota wa 59 w’umukino ibifashijwemo na Artulo Vidal, ku gitego uyu musore ukina hagati mu kibuga muri FC Barcelona yatsinze kuri Penaliti.

Ni umukino warimo gukanirana ku mpande zombi, ari na ko abakinnyi bakinirana nabi buri kanya.

Lionel Messi usanzwe ari Kapiteni wa FC Barcelona ntabwo yarangije uyu mukino, kuko ku munota wa 37 w’umukino yeretswe ikarita itukura, nyuma yo gushondana na Gary Alexis Medel wari umukiniye nabi. Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga mu kipe y’igihugu ya Chile no muri Istanbul Beskitas, na we byarangiye yeretswe ikarita itukura, asohokana na Messi mu kibuga.

Ikarita itukura Messi yeretswe yabaye iya kabiri ahawe kuva yatangira gukina umupira w’amaguru, dore ko uyu musore yaherukaga guhabwa ikarita itukura mu muri 2005 ubwo yakiniraga ikipe y’igihugu ya Argentine umukino we wa mbere.

Nyuma y’umukino, Messi yanze kujya kwambara umudari. Asobanura impamvu yabyanze, Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine yavuze ko yifuje kutagira uruhare muri ruswa iri muri Copa America.

Ati” Nta gushidikanya ko ibintu byose byateguriwe Brazil. Nifuje kutagira uruhare muri iyi ruswa tutari dukwiye kugira. Buri gihe mvugisha ukuri kandi mu kuri ni byo bimpa umutuzo, ntitaye ku ngaruka zabyo. Ndakeka ibyabaye byatewe n’amagambo navuze kuri Brazil. Ibyo navuze ubushize bishobora kuba ari byo byangarutse.”

Lionel Messi yavuze ko ikarita itukura yahawe itari ikwiye na gato, ko ahubwo asanga we na mugenzi we bari bakwiye kwerekwa amakarita y’umuhondo.

Aguero na Messi bishimira igitego cya mbere cya Argentine.
Artulo Vidal yihanganisha Kapiteni we muri FC Barcelona.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger