AmakuruImikino

Copa America: Argentina ya Messi na Brazil zisanze hamwe muri ½ cy’irangiza

Ikipe y’igihugu ya Argentina yageze muri ½ cy’irangiza mu mikino ya Copa America ikomeje kubera muri America y’Amajyepfo, nyuma yo gusezerera Venezuela iyitsinze ibitego 2-0.

Ni nyuma yo kubona itike ya 1/4 cy’irangiza bigoranye, kuko byasabye ko itsinda Qatar mu mukino wa nyuma w’itsinda kugira ngo izamuke ari iya kabiri.

Ibitego bya Lautaro Martinez na Giovanni Lo Celso ni byo byafashije Argentine yarushakaga cyane Venezuela, kugera muri ½ cy’irangiza cy’imikino ya Copa America.

Argentina igomba guhura na Brazil muri ½ cy’irangiza, mu mukino uteganyijwe ku wa kabiri w’icyumweru gitaha. Aya makipe yaherukaga guhurira mu mukino uwo ari wo wose wa Copa America, ubwo Brazil yatsindaga Argentine ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa muri 2007.

Brazil yo yageze muri 1/2 cy’irangiza, nyuma yo gusezerera Paraguay kuri Penaliti 4-3 nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger