AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Congo-Kinshasa yasabye kwinjira mu muryango wa EAC

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yandikiye Umukuru w’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba(EAC) Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ibaruwa isaba kwemerera iki gihugu kuba umunyamuryango wa EAC.

Ni ibaruwa yanditswe ku ya 8 Kamena 2019, ikubiyemo byinshi bigaragaza inyungi leta ya Congo yagira mu gihe yaba yinjiye muri uyu muryango ugizwe n’ibihugu bitandatu aribyo u Rwanda, Burundi,Tanzania,Kenya.Uganda na Sudani y’Amajyepfo.

Mu inyandiko igaragara muri iy baruwa Perezida Félix Tshisekedi yagize ati “Nyuma y’ibiganiro twagiriye i Kigali n’i Kinshasa, twasanze hari inyungu igihugu cyanjye cyabonera mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Mbandikiye mbasaba ko mwatwemerera kwinjira muri uwo muryango.”

Ibaruwa Perezida Tshisekedi yanditse

Muri iyo baruwa kandi, Perezida Tshisekedi asaba Perezida Kagame gushyikiriza ubusabe bwe ibindi bihugu bigize umuryango wa EAC.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo igaragaza ko usibye inyungu yakura muri EAC, Congo na yo yiteguye gutanga umusanzu wayo mu guteza imbere EAC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger