AmakuruPolitiki

Congo irasaba Angola ubusobanuro ku baturage bayo yirukanye

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yahamagaje ikitaraganya uhagarariye Angola muri iki gihugu kugira ngo atange ubusobanuro kubaturage bayo babarizwa mu bihumbi baribasanzwe baba muri Angola bahambirijwe utwabo muri iki gihugu.

Congo yifuje ko hatangwa ubusobanuro ku iyirukanwa ry’abaturage bayo bahambirijwe ibyabo bakurwa muri Angola muri uku kwezi kwa cumi mu bikorwa byo guhashya abacukura amabuye y’agaciro ya diyama mu buryo gakondo.

Muri Angola hari hasigaye havugwa ikibazo cyugarije ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,havugwa ko hadutse ubucukuzi gakondo bwa Diyama ndetse ko byari nkaho buri wese yari asigaye acukura amabuye y’agaciro uko yishakira.

Bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Léonard She Okitundu Lundula, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo rivuga ko Angola igomba gukora iperereza mu rwego rwo kumenya nyirabayazana w’ibi bikorwa.

Leta ya Congo yatangaje ko Abaturage bayo birukanwe muri Angola ko bageze mu bihumbi 28 – bavuga ko bahatiwe kuva muri Angola nyuma y’uko bamwe ngo bakorerwaga ibikorwa by’iyica rubozo na polisi ya Angola.

N’ubwo aba baturage bavuga ko birukanywe ndetse bamwe murimo bakorerwa ibikorwa bibababaza, umukuru wa Polisi muri Angola bwana Antonio Bernardo, ku wa gatatu yahakanye ibyo birego avuga ko nta rugomo rwakorewe aba baturage.

Yakomeje avuga ko amasezerano hagati y’ibihugu byombi ajyanye n’umupaka areba gusa abamara amasaha 48 mu gihugu, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Bamwe mu baturage barashinja polisi ya Angola kubahonyanga

Mu ijambo Perezida João Lourenço wa Angola ku wa kabiri yagejeje ku nteko ishingamategeko y’iki gihugu, yavuze ko ukwishora mu bikorwa byo gucukura diyama binyuranyije n’amategeko kw’abimukira baba muri Angola mu buryo bunyuranyije n’amategeko bimaze kugera ku kigero giteye impungenge.

Yavuze ko hakwiye kubaho ivugururwa ry’uburyo amabuye y’agaciro asanzwe acukurwa muri iki gihugu kugira ngo habeho uburyo bwiza bwo gusigasira ubukungu bw’Igihugu no kongera umusaruro uva mu mabuye y’agaciro.

Prezida wa Angola João Lourenço
Twitter
WhatsApp
FbMessenger