AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Congo: Bemba yatanzwe mu bakandida bazatahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika

Jean-Pierre Bemba wahoze ari Vise-President wa  Congo (RDC) mu 2003,  mbere y’uko atabwa muri yombi n’urukiko mpanabyaha rwa ICC, kuri ubu yatanzwe nk’umukandida  n’ishyaka rye MLC mubazahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Uyu munyepolitike uherutse kugirwa umwere n’urukiko mpanabyaha  yatazwe nk’umukandida n’abamushyigikiye ngo ababere umukandida mu matora ari gutegurwa muri iki gihugu nyuma y’irekurwa rye. Ibiroro ntaramakuru by’abongereza Reuters bivuga ko  nyuma yo gufungurwa kwa Jean-Pierre Bemba, abayoboke b’ishyaka rye, batangaje ko uyu mugabo w’imyaka 56 ari we mukandida uzahagararira iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu matora.

Jean-Pierre Bemba abinyujije kuri telefoni yashimiye abayoboke b’ishyaka rye ku cyizere bamugiriye abizeza ko mu minsi mike azaba ari kumwe nabo  i Kinshasa. Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya MLC(Movement for the Liberation of Congo), Eva Bazaiba, , yasabye amashyaka yose atavuga rumwe n’ubutegetsi kwihuza bagakorera hamwe Kugira ngo bareko bakwegukana intsinzi muri aya matora.

Jean Perre Bemba  yahoze ari Visi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu 2003,  yari amaze imyaka 10 afunzwe, kuri ubu akaba yaramaze guhanagurwaho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri Centrafrique n’inyeshyamba yari ayoboye zibumbiye mu mutwe wa MLC hagati y’umwaka wa 2002 na 2003.

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya MLC, Eva Bazaiba, , yasabye amashyaka yose atavuga rumwe n’ubutegetsi kwihuza bagakorera hamwe muri aya matora
Twitter
WhatsApp
FbMessenger