AmakuruAmakuru ashushye

CNLG yamaganiye kure abahembera amacakubiri bitwikiriye Miss Rwanda

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yamaganye abitwaza Miss Rwanda bakazana amacakubiri ashingiye ku moko (Hutu-Tutsi), ibintu bikomeje kubangamira abategura irushanwa basaba ko abazana amacakubiri bahanwa n’ababishinzwe.

Ni itangazo CNLG yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 25 Mutarama 2019, aho bavuga ko bamaganye abazana amacakubiri y’amoko atakiba mu Rwanda bihishe mu irushanwa rya Miss Rwanda2019.

CNLG iravuga ko bibabaje kuba hari abantu bashaka gukoma mu nkokora urugendo rw’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, igasaba ko bene ubwo butumwa butahabwa agaciro. Muri iryo tangazo basabaga Abanyarwanda gushyigikirana aho kuzana ayo moko kuko nta gaciro agihabwa.

Ibi bije nyuma y’aho hagaragariye abantu bandika ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Twitter bavuga amagambo yuje amacakubiri bihishe mu mpaka zigirwa ku irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

CNLG ivuga ko irimo gukorana bya hafi n’inzego z’ubutabera ngo abakwirakwiza ubutumwa bwangisha abantu abandi bafatwe bashyikirizwe inkiko, babiryozwe.

Ishimwe Dieudonne bita Prince Kid, Umuyobozi wa Rwanda Inspirational Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda  avuga ko na bo ibisa n’amoko mu mpaka zigibwa ku bahatanye muri iri rushanwa babibona ariko ko amoko atari ikintu bagenderaho bemeza uba Miss Rwanda.

Ibikurikizwa bagenderaho batanga ikamba ni ubwenge, umuco n’ubwiza ngo ibyo bindi bivugwa ntabwo bazi aho abantu babikura.

CNLG ivuga ko irushanwa rya Miss Rwanda ari irushanwa ryiza ryitabirwa n’abakobwa bahujwe n’ubunyarwandakazi, igasaba ko hatagira ubizanamo amoko kuko irondamoko uburyo ryasenye igihugu ntawe utabizi.

CNLG yavuze ko imvugo zihembera amacakubiri zimaze iminsi zinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zihabanye cyane n’ihame rangashingiro ryavuzwe mbere ndetse n’andi mahame no gutesha agaciro Abanyarwanda.

yasoje yibutsa ko imvugo n’ibikorwa byose bikorewe mu ruhame bigamije guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihanwa n’itegeko no 59/2018 ryo 22/8/2018 rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger