AmakuruImikino

Club Africain izacakirana na APR FC yamaze kugera I Kigali [AMAFOTO]

Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere nibwo abakinnyi n’abayobozi b’ikipe ya  Club Africain bageze mu Rwanda baje gukina  n’ikipe ya APR FC mu mikino ya CAF Champions League 2018-2019.

Iyi kipe yo muri Tunisia yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe n’indege ya Turkish Airlines yahageze saa 01:15.

Izakina na APR FC  ku wa  Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018 mu ijonjora ry’ibanze ry’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo CAF Champions League, umukino ubanza uzabera kuri Stade ya Kigali.

Biteganyijwe ko iyi kipe ya  Club Africain izakora imyitozo kuri stade regional ya Kigali, ikibuga kizakira umukino kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ugushyingo 2018 saa 15:30. Hagati aho umutoza w’iyi kipe Chiheb Ellili  yashimye  uko bakiriwe bakigera mu Rwanda.

Club Africain ije mu Rwanda ibura abakinnyi 2 bayo bakomeye barimo myugariro umwe ndetse n’ukina hagati bavunitse.

Ubwo bari murugendo berekeza i Kigali

Chiheb Ellili yishimiye cyane uko ikipe ye yakiriwe mu Rwanda

Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege bahawe ama busi yo kugendamo abageza kuri hoteli bacumbitsemo

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger