AmakuruPolitiki

Clarisse Karasira yavuze ko azabera u Rwanda umugisha biteza impakaakangari kose

Umuhanzikazi Clairisse Karasira umaze iminsi atorohewe ku mbuga nkoranyambaga kubera ibitekerezo ashyiraho, yongeye kuzamura impaka nyuma yo kuvuga ko yifuza kubera umugisha u Rwanda, bamwe bamubaza uko azabigeraho yararuhunze.

Mu minsi micye ishize, Clarisse Karasira na bwo yari yazamuye impaka ubwo yavugaga ko yahiriwe agashinga urugo rwe kandi ko abikesha kuba yaririnze kuba icyomanzi akagendera mu nzira igororotse.

Ubu butumwa butavuzweho rumwe na bamwe mu babutanze ibitekerezo, bavuze ko icyo yarushije abandi ari amahirwe atari ubupfura cyangwa imyitwarire myiza nkuko yabivugaga.

Mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa, harimo n’uwavuze ko azi neza ko na we yigeze kunyura mu nzira zitagororotse kuko hari aho yakundaga kujya gusura umusore.

Uyu muhanzikazi usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za America yongeye gutanga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yifuza kubera umugisha urwamwibarutse, butuma bamwe bahaguruka bakamusaba kureka gukomeza kwishyira hejuru.

Uwitwa Salimu Sare yagize ati “Mujye mureka kuvuga gusa ntabikorwa, ubwo ni gute uvuga ko uzateza imbere Igihugu cyawe utarajya guhaha inyanya mu isoko ryo mur wakubyaye ngo ubashe guteza imbere uwazicuruje wibera hanze Sha.”

Uwitwa Matare Joshua na we yabajije Clarisse Karasira uburyo azateza u Rwanda imbere kandi nta gikorwa akora cyabigaragaza.

Yagize ati “Ku muganda w’ukwezi ukora se? wavuze ko ukunda USA ko ntawe uzakubuza kugaruka nubishaka ukareka amadabidabi?”

Uwiyita Umunyarwandakazi kuri Twitter, yagize ati “Ko wagihunze se wirutse ujya he? Ni yo ndangagaciro Abantu mwese muri guhungira za Burayi abandi baririrwa bagwa mu nyanja bahunga Ibihugu byabo African ariko Uti nzavugira imahanga ko nkunda Igihugu cyange ubu se uri kugikorera iki? Vuga uti Numva mfite ishyaka ko Nabonye Visa ahaaa.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger