AmakuruImyidagaduro

Clarisse Karasira yasubije amagambo akomeye kandi akakaye wa mukobwa uherutse gutangaza ko bavukana

Umuhanzikazi Clarisse Karasira ukunzwe na benshi mu ndirimbo gakondo zuje ubutuma n’umuco yabwiye amagambo akomeye umukobwa uherutse kugaragara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko bavukana.

Mu minsi ishize nibwo umukobwa witwa Chantal Uwingeneye yaje ku machaine yo kuri YouTube avuga ko ari umuvandimwe wa Clarisse Karasira umuhanzi wamenyekanye cyane mu kuririmba indirimbo za gakondo hano mu Rwanda usigaye aba muri America, ndetse uyu Chantal aza avuga ko ari umuhanzi w’indirimbo za gakondo, ariko mu miririmbire ye aririmba neza nka Karasira.

Clarisse Karasira akimara akumenya aya makuru yahise ashyira ubutumwa hanze bwamaganira kure uyu Chantal avuga ko ari igihuha cyatangajwe na The choice yatangaje aya makuru, ahubwo uyu mukobwa agamije kwamamara binyuze kuri we ndetse akaba ashaka no kumwicira izina no gusebya umubyeyi we w’umugabo, gusa ariko muri icyo kiganiro bahamagara umubyeyi wa Chantal wavuze ko hari umwana umugabo babyaranye Chantal yari afite ari nawe ushobora kuba ari Karasira.

Mu butumwa Clarisse Karasira yashyize hanze abivugaho yavuze ko uyu Chantal ari guhimba kuko ngo papa we avuga wapfuye mu 1994, Clarisse yari ataravuka ndetse abura imyaka itatu ngo avuke, ikirenze ibyo papa we na mama we bakaba barasezeranye byemewe n’amategeko nyuma ya 1994. Ikindi Karasira yavuze ko uyu mukobwa Chantal abizi neza ko ari kubeshya, kubera ko iyaba ibyo avuga ari ukuri aba yaramwandikiye kuri email ye na phone bihora hanze.

Karasira yakomeje avuga ko kandi uyu Chantal yarengereye cyane, kuko kumuvuga we ntacyo bimutwaye ariko kuzanamo umubyeyi we ari ukumwicira izina atanari mu byabo ikirenze ibyo bigatuma abantu batekereza ababyeyi nabi kandi biturutse kuri uyu mukobwa. Akomeza avuga ko kandi kwamamara no kumenyekana ni byiza, ariko kwigira photocopy y’abandi si byiza, kuko kuba basa banaririmba kimwe nta kintu bivuze, uretse kuba gusa bose aria bantu baremwe mu ishusho ry’Imana.

Nyuma yo gushyira hanze byinshi Karasira arwanyiriza kure ko Chantal yaba ari umuvandimwe we, abakoresha imbuga nkoranyambaga batanze ibitekerezo bitandukanye, gusa ibyinshi byari byiganjemo kubwira Clarisse ko yakwitonda kuko kuba Chantal yaravuze ko bavukana, hakaziraho no kuba basa bakanavuga kimwe, aho kumwamaganira kure ahubwo yakwitonda agashaka amakuru neza ko koko ataribyo cyane ko byoroshye.



Mubatanze ibitekerzo bikomeye kandi bikakaye babwira Karasira mubitekerezo byatanzwe kuri video Chantal yakoze harimo Naruto Uzumaki yagize ati” ese Clarisse muvandimwe, ubwo urushije iki uyu mwana kandi uvuga ngo warize kandi uri umu star? Kwiyama uyu mwana umwihenuraho siyo solution. Ngo arashaka kukuzamukiraho akwisanishaho, wowe urumva aribyo kabisa? Wowese wazamukiye kuri nde wisanishijeho? Njye ndi nkawe nashaka uyu mukobwa uririmba nkawe nkamuganiriza nkamusobanurira, niba yaranabeshywe akamenya ukuri arko ntamwihenuyeho. Wanasanga nta kintu agushakaho kandi niyo yagukenerwa why not utamuganiriza niba uri umuristo koko?”.

Uwitwa Xw Sx yagize ati” Clarisse icyo twamubwira nk’abafana be nagende gahoro atanavuga nabi azamenya ukuri, ashobora kuba azi ukuri cyangwa se atakuzi ariko ntabwire nabi uyu mwana”. Naho Christella Iteriteka we avuga ati” ndumva karasira wihuse mu kuvuga nabi, kuko uyu mwana yavuze ko ariko bamubwiye ntazi niba ari ukuri cyangwa Atari ukuri. Ubwo ukoresheje ubwenge bwawe utihuse kuvuga nabi ntiwabaza ababyeyi bikagenda neza? Ngo arisanisha wigeze ubona hari ibintu yahinduye ku mubiri we ngo yisanishe nawe? Ahubwo aba star muba mwirase cyane”.

Abandi bakomeje bamubwira ko yihuse cyane mu kuvuga nabi abwira uyu mukobwa, kubera ko icyo yagakwiye gukora ari ukuganiriza ababyeyi bakamusobanura kuko wanasanga wenda barabimuhishe kubwo kumurinda amateka runaka, abandi bavuga ko kubijyana mu buyobozi ngo bakurikirane uyu mukobwa Atari byo ngombwa, hari n’abamubwiye kugabanya ubwirasi kuko uwiyita umwana w’Imana ntagaragaza amarangamutima nkariya.

Hari n’abamubwiye ko bitagakwiye kumutera umunabi kubera ko nta mitungo Chantal agiye kumwaka, abandi bamugaragariza ko kuba yabona umuvandimwe bumvaga aribyo bintu byiza kurusha ibindi cyane ko nta kintu byangiza ku buzima bw’umuntu. Bamubwiye ko nibapima DNA bizagaragara byose.

Inkuru yabanje

Clarisse Karasira yateye uw’inyuma umukobwa wavuze ko bavukana

Twitter
WhatsApp
FbMessenger