AmakuruImyidagaduro

Clarisse Karasira ukunzwe mu muziki Nyarwanda yimukiye muri Amerika(Amafoto)

Umuririmbyi ukunzwe na benshi mu.muziki wo mu Rwanda by’umwihariko mu njyana gakondo Clarisse Karasira, yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku wa Gatanu tariki 7 Ugushyingo 202.

Amafoto ya maze kujya ahagaragara, aragaragaza uyu muhanzikazi ya maze kuhasesekara we n’umugabo we bakaba barikubarizwa muri Leta ya Maine.

Clarisse Karasira yahamije ko yimukiye aho umugabo we asanzwe atuye.

Ati “Ntabwo nagiye gutembera cyangwa gusura, narimutse nagiye gushakishiriza ahandi.”

Abajijwe niba umuziki azawukomereza mu mahanga cyangwa agiye kuba awuhagaritse, Clarisse Karasira yagize ati “Ahubwo ubu nibwo ngiye kuwukora.”

Muri Gicurasi 2021, nibwo Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie mu muhango wabereye kuri Christian Life Assembly [CLA].

Bombi bahuye mu 2017, mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza. Ifashabayo wari mu ikipe itegura iki gitaramo yahuye na Karasira ubwo yari agiye kukimutumiramo, ubushuti bwabo butangira ubwo.

Uko ubushuti bwabo bwazamukaga, ni na ko Ifashabayo yagendaga afata izindi nshingano nko gufasha umukunzi we mu by’umuziki n’ibindi.

Uyu mugabo yize muri Ghana no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; ni umwe mu bateguraga ibitaramo byiswe ’Umurage Nyawo’ byo kwibuka Kamaliza na Minani Rwema.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger