AmakuruImikino

Ciza Hussein yahishuye ibanga rizafasha Rayon Sports gutsinda Mukura

Umukinnyi wa Rayon Sports, Ciza Hussein yahishuye ibanga Rayon Sports igomba kuzitaho kugirango izatsinde umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona ifitanye na Mukura VS kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ciza Hussein yavuze ko kugirango Rayon Sports izatsinde Mukura ari uko yazita cyane cyane ku mukinnyi w’Umurundi ukina hagati muri Mukura witwa Duhayindavyi Gael ari nawe wanamusimbuye ku bukapiteni ubwo yayivagamo yerekeza  muri Ryon Sports.

Uyu mukino Rayon Sports izakiramo Mukura VS witezwe na benshi cyane bitewe n’uko ari ugomba kuzayitera imbaraga zo kuba yatsinda undi mukino uzakurikiraho uzayihuza na APR FC ari nawo wa nyuma usoza imikino ibanza ya shampiyona ya 2019/2020.

Ciza Hussein yaje muri Rayon Sports muri Kamena 2019 avuye muri Mukura VS yari amazemo imyaka 6 yose anayibereye kapiteni bivuze ko asobanukiwe neza aho iyi kipe ikomeye ndetse n’aho ikunda kugira imbaraga nkeya.

Yagize ati “Nzi Mukura, ni ikipe ugomba kubaha. Ni ikipe ikina umupira wo hasi kandi ikinisha imbaraga. Tugomba kubabuza gukina kugirango tubone intsinzi. Gael ni umukinnyi mwiza umaze kumenyera icyazaba cyiza ni ukumubuza gutanga iriya mipira ye kuko niwe ukinisha hagati hayo. Iyo ugize amahirwe yo kumufata uba ufite umukino mu biganza byawe.”

Ciza Hussein avuga ko akigera muri Rayon Sports yagowe no kumenyera mu ikipe nk’umukinnyi mukuru kuburyo byamutwaye imbaraga nyinshi kugirango yongere kubona umwanya uhagije wo gukina.

Ati «Ndabizi gutangira hano ntago byari byoroshye, ntabwo kwisanga hano byahise bikunda ariko nk’umukinnyi, nk’umuntu mukuru ufite ubunararibonye urakomeza ugakora kugirango ugarurire ikizere abafana ba Rayon Sports.

Rayon Sports yahigiye kuzakura amanota atatu kuri Mukura ikayihimuraho kuba yarayambuye igikombe cy’Agaciro cya 2019 ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 28 mugihe Mukura VS ari iya kane n’amanota 22.

Ciza Hussein avuga ko gufata Duhayindavyi bizatuma Rayon Sports itsinda Mukura VS

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger