AmakuruImyidagaduro

Christopher yashyize hanze indirimbo nshya yise “Izina Ryanjye”-Yirebe

Umuhanzi w’Umunyarwanda Muneza Christopher uzwi nka Christopher mu muziki yasohoye indirimbo nshya yise ‘Izina ryanjye’ avuga k’umukobwa wamutwaye umutima yifuza kuzambika impeta bagasangira izina.

Iy’indirimbo ye nshya yayise ‘Izina ryanjye’, ni iy’urukundo aba aririmba abwira abantu ko adashoboye guhisha ibitangaza byamubayeho.

Muri ibyo bitangaza aba avuga ku mukobwa wamutwaye umutima akamuhindura kubera urukundo.

Ati “ Nyemerera nambike ikiganza cyawe ikimenyetso cyanjye, bose bakwite uwanjye nkwihere izina ryanjye maze mpaguruke unyemerere nkuhoze dutangire ubuzima bushya.”

Iyi ndirimbo nshya ya Christopher mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Bob naho amashusho yayo akorwa na Bagenzi Bernard.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger