AmakuruImikino

Christiano Ronaldo yahishuye icyatumye atishimira igitego yatsinze muri El Classico

Rutahizamu Christiano Ronaldo yamaze abantu amatsiko, ahishura icyatumye atishimira igitego yatsinze mu mukino w’amateka ikipe ye ya Real Madrid yaguyemo miswi 2-2 na mukeba wayo w’ibihe byose FC Barcelona ku cyumweru gishize.

Muri uyu mukino, Christiano ni we wishyuye igitego Real Madrid yari yatsinzwe na Luis Suarez ku munota wa 10 w’umukino.

Nyuma yo gutsinda iki gitego Christiano yagaragaje imyitwarire itari isanzweho, kubona umuntu atsinda igitego mu mukino nk’uyu isi yose iba ihanze amaso, ariko akananirwa kugaragaza ibyishimo nk’uko bimenyerewe.

Ronaldo akimara gutsinda iki gitego yahobeye mugenzi we Gareth Bale, abenshi bakeka ko ari uko yari amaze kugira imvune ubwo yagonganaga na Gerard Pique barwanira umupira wari ukaswe na Kharim Benzema n’umutwe.

Ubwo yabazwaga icyatumye atishimira igitego Ronaldo yasubije ko impamvu ari uko yari ahangayikishijwe n’uwahoze ari umutoza we, Sir Alex Ferguson wari urembye, dore ko ku cyumweru gishize uyu musaza yari yafashwe n’indwara yo mu bwonko.

Sir Alex Ferguson ari kumwe na Arsene Wenger usanzwe ari inshuti ye magara.

Ati” Ni gute nari kwishima kandi umugabo wanyigishije gukina umupira yarimo arwana n’ubuzima mu bitaro?”

Christiano Ronaldo afata Sir Alex Ferguson nk’umubyeyi we, dore ko uyu musaza ari mu ba mbere bamugize igihangage nyuma yo kumugura muri 2003 amuvanye muri Sporting Club do Portigal.

Amakuru ahari kuri ubu, avuga ko uyu musaza yatangiye kongera kumererwa neza aho arwariye mu bitaro bya Salford.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger