AmakuruImikino

Christiano Ronaldo yagarutse mu myitozo nyuma yo kuvunikira muri El Classico

Christiano Ronaldo yagarutse mu myitozo y’ikipe ya Real Madrid, mbere y’uko ikipe ye icakirana na Celta Vigo mu mukino w’umunsi wa 37 wa shampiyona ya Espagne.

Ronaldo ntiyagaragaye mu mukino ikipe ye ya Real Madrid iheruka gutsindwamo na Seville ibitego 3-2 ku wa gatatu w’iki cyumweru, nyuma yo kuva mu kibuga igice cya mbere cy’umukino FC Barcelona yanganyijemo 2-2 na Real Madrid ku cyumweru gishize.

Mu gihe abafana ba Real Madrid bari bafite ubwoba ko uyu musore ashobora kutagaragara mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions league Real Madrid ifitanye na Liverpool ku wa 26 Gicurasi, amakuru aturuka muri Real Madrid avuga ko Christiano yakoranye imyitozo na bagenzi be bitegura umukino wa shampiyona bazakiramo Celta Vigo ejo ku wa gatandatu.

Umutoza Zinedine Zidane yanamaze impungenge abafana ba Real Madrid, avuga ko Ronaldo azaba ari tayari mu mukino wa Liverpool uteganyijwe kubera i Kiev muri Ukraine.

Zidane yanavuze ko abandi bakinnyi ba Real Madrid bari bafite imvune nka Isco na Carvajal na bo bazaba bagarutse ku kigereranyo cya 150%.

Kugeza ubu Real Madrid ihagaze ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ya Espagne n’amanota 72, amanota atatu inyuma ya Atletico Madrid ifite 75, gusa gahunda ifite ni ugukora ibishoboka byose byibura ikarangiza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Barcelona yamaze gutwara iki gikombe, mu gihe Atletico Madrid yaba itsikiye mu mikino ibiri isigaye.

Nacho, Isco na Toni Kroos mu myitozo ya Real Madrid.
Gareth Bale mu myitozo ya Real Madrid.
Marco Assensio na kapiteni Sergio Ramos mu myitozo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger