AmakuruImyidagaduro

Chris wahoze muri Just Family yaciye amarenga ku cyatumye ava muri iri tsinda

Chris wahoze mu itsinda rya  Just Family akaza kurivamo, kuri ubu  yashyize hanze ibyaba byaratumye asezera kuri iri tsinda n’uburakari bwinshi yatewe n’ibyo Bahati aherutse gutangariza itangazamakuru.

Mu minsi ishize ni bwo Bahati yagiranye ikiganiro kuri Isango TV aho yanabajijwe ikintu cyatumye Chris mugenzi wabo ava mu itsinda ryabo maze mu ma gambo ye, uyu mugabo ahamya ko batari bakizi na bo ubwabo gusa ngo batunguwe nuko yabasezeye, ikindi ngo cyabatunguye ni uko ibyo baganiraga nuyu Chris byabaga bihabanye cyane n’ibyo uyu musore yabwiraga itangazamakuru cyane ko hari ibyo yabeshyaga, aha Bahati yahakanye ko nta mafaranga na make barimo Chris ku buryo yari gutuma yivumbura mu gihe Chris we avuga ko hari amafaranga abishyuza.

Chris kuri ubu wibereye i Dubai abinyujie ku rukuta rwe rwa Facebook yashinje Bahati ubuhemu , kujya mu bapfumu(Amarozi), amafaranga n’ibindi byinshi uyu muhanzi yavuze ko azabitangaza byose nagaruka mu Rwanda , ateganya kuhagera ku wa 27 Kanama 2018.

Ku mugambo uyu muhanzi yanditse kuri Facebook yanditse agira ati  , “Ndagarutse bro humura tuzabivugaho bwa mbere impamvu imenyekane no kujyenda kwa Croidja, n’amarozi wavuzweho no gushaka kongera kuyakoresha muri Just family ya Chris, Jimmy na Bahati  n’impamvu y’uwemera ayo marozi ugiye kuzasimbura Chris! utanyishyura amafaranga yanjye dukomezanya n’ibindi. nasanze kukwihorera utabiha agaciro ku wa mbere nzaba naje tuzavuge icyumweru gitaha twese.”

Uyu muhanzi ku bundi butumwa yanditse yakomeje gushinja  Bahati   kwishyura  sheke itazigamiye bitewe nuko amafaranga bari bizigamiye yayakuyeho atabibabwiye, ndetse anamwibutsa ko Chris nta mafaranga na make afitiye Just Family ahubwo Just Family ariyo ifitiye amafaranga Chris.

“Ikiganiro cyiza virusi yonyine ya Just Family ikivuga kuri Just Family , Wishyuye  Bernard  sheke itazigamiye kandi ubwambere ari wowe wakuyeho amafaranga yose kuri Bank, ni umugabo twaravuganye kugirango menye ukuri kose , kandi mfite gihamya , ndaje ukuri kose ntikuramenyekana, mfite byinshi nzi , 1. Amarozi , 2. Amafaranga, 3. Ubuhemu mukinyarwanda cyiza, 4. Fata telefone ya Gentil Gideon nutayifata ndaje kugirango uyifate, 5. Nta mafaranga ya Just Family mfite ariko Just Family ifite amafaranga yanjye  nawe kugiti cyawe umfitiye amafaranga. ”

Tariki ya 07 Kanama 2018 ni bwo Chris wabaga mu itsinda rya Just Family yatangaje ko arivuyemo gusa ntiyahise atangaza icyatumye ava muri iritsinda.  Si ubwa mbere muri iri tsinda havuzwemo gukoresha amarozi dore ko Bahati wo mu itsinda rya Just Family yigeze kujya  imbere y’ikoraniro mu rusengero rwa Rugagi ahamya ko mu by’ukuri Just Family yakoreshaga amarozi, ndetse ahitamo no gukizwa nubwo nyuma yaje kugaruka mu muziki yari yararetse.

 

Amagambo Chris yanditse kuri Facebook

Twitter
WhatsApp
FbMessenger