AmakuruImyidagaduro

Chris Brown yashimagije Wiz Kid watumye yongera kugaruka mu Bwongereza

Chris Brown kubabyibuka neza yari yarakumiriwe gutaramira mu bwongereza kubera icyaha cyo gukubita Rihana , hari hashize imyaka 10 adakandagira mu Bwongereza yongeye kuhagaragara mu gitaramo cya WizKid  icyo kumurika Alubumu ye yise Made in Lagos.

Mu ijoro rya taliki 29 Ugushyingo ubwo Wizkid yari yataramiye abatuye igihugu cy’ubwongereza muri O2 Arena yagaragaye ahamagara icyamamare mu muziki ku ruhando rw’isi Chris Brown ku rubyiniro maze baririmbana indirimbo bakoranye mu myaka yo hambere

Nyuma y’igitaramo Chris Brown yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze yandika ubutumwa ashimagiza umuhanzi Wizkid.

Chris Brown yanditse agira ati”Ni icyubahiro,gushimira umuvandimwe wanjye Wizkid ku bw’amateka akoze. Turi inshuti kuva mu myaka 10 ishize . London Sinabona aho mpera mbashimira ku bw’irukundo mwanyeretse . Mu by’ukuri icyi ni igihe nzahora mbashimira “ asoza agira ati “Breezyseason”

Chris Brown  yaje yiyongera kuri Burna Boy wari wabwiye Wizkid ati “Komeza utere imbere umunsi ku munsi “

Chris Brown na WizKid kurubyiniro
Chris Brown ashimira Wizkid

Twitter
WhatsApp
FbMessenger