Amakuru

CHOGM: Hagaragajwe uko imihanda izakoreshwa kuri uyu wa 16 Kamena i Kigali

Polisi y’u Rwanda yatangiye gutangaza amabwiriza ya buri munsi azayobora abakoresha imihanda yo mu mujyi wa Kigali bitewe n’uko imwe n’imwe izaba irimo gukoreshwa n’abashyitsi bazitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) izatangira ku wa 20 Kamena.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko imwe mu mihanda izaharirwa abashyitsi guhera kuri uyu wa 16 Kamena.

Yagize ati:”Kugira ngo turusheho kunoza imigendekere myiza y’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali mu gihe cya CHOGM, abakoresha imihanda barasabwa kuzubahiriza amabwiriza ajyanye n’imikoreshereze y’imihanda azajya atangazwa umunsi umwe mbere yo gushyirwa mu bikorwa kugira ngo babashe gutegura neza ingendo zabo.”

Yakomeje agira ati:”Tuboneyeho gusaba abakoresha umuhanda kwihanganira izi mpinduka kandi bagakomeza kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda. Abapolisi bazaba bari ku mihanda mu rwego rwo kubayobora aho bagomba kunyura.”

Imwe mu mihanda izaba igenewe abashyitsi n’iyishamikiyeho izakoreshwa mu buryo bwa rusange

Kuri uyu wa Kane, taliki 16 Kamena, Umuhanda wo mu cyerekezo cya Marriott Hotel – Muhima – Kinamba -Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, urakoreshwa n’abashyitsi.

Imihanda iraba ikoreshwa mu buryo rusange kuva ku Gisozi: ULK- Beritwari – Gaposho – Gakinjiro – Kinamba – Kacyiru cyangwa kuri Utexrwa.

Ababa bahagurukiye mu mujyi rwagati bashobora gukoresha umuhanda wa Onatracom – Gereza – Muhima – Nyabugogo – Poid Lourd – Kanogo- Rwandex.

Abashaka ibisobanuro birambuye bashobora guhamagara ku murongo utishyurwa 9003 cyangwa 0788311155.

Abaturarwanda kandi barakangurirwa gukurikira ingengabihe ku mikoreshereze y’imihanda ya buri munsi ku rubuga rwa Polisi (Website) cyangwa kuri Twitter ndetse no kuri radiyo na televiziyo zitandukanye.

CP Kabera yasoje agira ati: “Birasanzwe mu muco wacu nk’Abanyarwanda ko twakira neza abashyitsi batugana. Dukwiye rero kubigaragaza by’umwihariko mu gihe cya CHOGM nk’uko byagiye bigenda no ku zindi nama mpuzamahanga u Rwanda rwagiye rwakira.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger