AmakuruUtuntu Nutundi

China: Umugabo yahaye imbeba isomo rikomeye nyuma yo kuyifata yiba ibiryo mu nzu ye

Umugabo ukomoka mu gihugu cy’Ubushinwa akomeje kuvugisha benshi, nyuma y’ibyo yakoreye imbeba yafashe yiba ibiryo mu rugo rwe.

Amashusho yafashwe agaragaza uyu mugabo amanika iyi mbeba ku rubaraza rw’inzu ye ari na ko avugana uburakari ati” izuba riragihitana.”

Amakuru avuga ko uyu mugabo yahisemo kunaganika iyi mbeba nyuma yo gusanga ko iyo aza kwica iyi mbeba yari kuyica urw’agashinyaguro.

Uyu mugabo wo mu gace ka Foshan ko mu ntara ya Guangdong utatangajwe amazina yavuze ko yarakaye cyane ubwo yabonaga iyi mbeba igendagenda mu rugo rwe inafite ibiribwa ku wa 22 z’uku kwezi, nk’uko Dail Mail yabyanditse.

Mu rwego rwo kutayihemukira cyane, uyu mugabo yayizirikiye muri rwagakoco ubundi ayimanika ku rubaraza rw’inzu ye.

Abajijwe niba yabikoze agambiriye kuyishinyagurira, yagize ati” Ni byiza kuko ntigeze nyibona ipfa.”

Magingo aya ntibiramenyekana niba iyi mbeba yarapfuye cyangwa yarakomeje kubaho.

Imbeba inagana ku rubaraza rw’inzu.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger