Amakuru

China: Hagiye gufungurwa ikiraro kirekire ku Isi mu binyura mu nyanja (+AMAFOTO)

Ikiraro cya mbere kirekire kinyura mu nyanja kigiye gufungurwa mu gihugu cy’Ubushinwa, ikiraro gihuza imigi itatu yo muri cyi gihugu ari  Zhuhai , Hong Kong na Macau.

Uyu muhango wo kugitaha kumugaragaro uzaba ku wa 24 Ukwakira  mu muhango ushobora kwitabirwa na Perezida Xi Jinping n’abandi bayobozi bakomeye ba Hong Kong na Macau.

Iki kiraro cyuzuye cyari kimaze imyaka icyenda cyubakwa aho cyatwaye akayabo ka miliyari 20 z’amadolari ya Amerika. Gifite uburebure bwa kilometero 55. Kije gukemura ikibazo cy’ umwanya munini  abantu batakazaga mu ngendo zigana muri iyi mijyi itatu, dore ko bakoreshaga amasaha atatu yose yagabanutse bikazajya bibatwara iminota 30 gusa kikazafasha ba mukera rugendo gutembera byoroshye muri utu duce.

Iki kiraro kinyura mu mugezi wa Pearl River kigizwe n’ibyuma bipima toni ibihumbi 400 gifite ubudahangarwa  bukomeye cyane ko umutingito uri ku gipimo cy’umunani utagihungabanya.

Ubushinwa ni hamwe muhantu ku Isi hakunze kuba ibiraro nkibi birebire binyura hejura y’amazi dore iki kije gisanga ikindi gihuza agace ka Danyang na Kunshan cyo gifite uburebure bwa kilometero 164.8.

Iki kiraro cyizwe Hong Kong-Zhuhai-Macau Bridge (HKZM)  cyuzuye gihitanye abantu bagera kuri barindwi  ndetse n’abandi 275  bakomerekeye mu iyubakwa ryacyo.

Aha ni kuruhande rya Hong Kong

Iyi foto yafashwe ku wa 07 Ukwakira aha naho ni muri  Hong Kong ku kirwa cya Lantau

  • Ibindi biraro  binini ku Isi binyura mu nyanja
Iki cyitwa Changsha nacyo ni icyo  m’ Ubshinwa cyahawe izina rya lucky-knot-bridge cyubakwa na kampani yitwa Next-Architects
Iki cyitwa Cirkelbroen ni cyo mu mugi wa Copenhagen muri Denmark cyubatswe na Olafur Eliasson
Iki ni cyo muri Singapore , cyitwa  Hellex Bridge  cyubatswe mu 2010 na  Cox Architecture
Iki nacyo ni cyo muri Denmark  cyiswe Kaoge North Station
Puente Laguna Garzon muri , Garzon mugihugu cya Uruguay cyubatswe na Rafael Vinoly
Solvesborg Bridge muri  Sweden
Taipei muri Taiwan
Zhangjiaje Canyon mu mujyi wa Zhangjiajie  m’ Ubushinwa  iki cyubatswe na Haim Dotan
Twitter
WhatsApp
FbMessenger