AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Chili: Habonetse ibisigazwa by’indege yari yarabuze bireremba mu mazi

Ubuyobozi bw’igihugu cya Chili, buvuga ko habonetse ibisigazwa by’indege bemeza ko ari iby’indege ya gisirikare yaburiwe irengero ku wa mbere w’iki cyumweru.

Bavuze ko ibyo bisigazwa byabonywe bireremba ku ntera ya kilometero 30 uvuye aho iyo ndege y’ubwikorezi yo mu bwoko bwa C-130 Hercules.

Kuri iyo ntera kandi ni ho iyo ndege, yari irimo abantu 38, abari bayitwaye bavuganiye bwa nyuma n’abayiyobora bari ku butaka.

Ibyo bisigazwa byabonywe mu gace k’amazi kazwi nka ‘Drake Passage’.

Iyo ndege yari mu kirere iva mu mujyi wa Punta Arenas uri mu majyepfo ya Chili yerekeza ku kigo cya gisirikare cya Presidente Eduardo Frei Montalva cyo mu mpera y’epfo y’isi ya Antarctica.

Jenerali Eduardo Mosqueira ukuriye igisirikare kirwanira mu kirere yabwiye abanyamakuru ejo ku wa gatatu ko ibyo bisigazwa byabonywe “bishobora kuba ari ibyo ku gice cy’imbere kijyamo amavuta y’indege”.

Mosqueira yavuze ko igisirikare kirwanira mu kirere “kizakora igenzura” ngo cyemeze neza niba ibyo bisigazwa ari ibyo kuri iyo ndege yaburiwe irengero.

Iyo ndege yaburiwe irengero ku wa mbere ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 13 z’umugoroba ku isaha yaho, nyuma gato yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Punta Arenas.

Igisirikare cya Chili kirwanira mu kirere cyatangaje ikarita igaragaza urugendo rwayo n’ikibuga yagombaga kugwaho saa moya na 17 z’umugoroba zo kuri uwo wa mbere.

Igikorwa kigari cyo gushakisha cyo mu kirere no mu mazi cyahise gitangira nyuma gato yo kuburirwa irengero kwayo.

Ibihugu bya Argentina, Brazil, Ubwongereza na Uruguay byohereje indege zo gufasha muri icyo gikorwa cyo gushakisha mu mazi akonje nk’urubura yo muri icyo gice.

Mu gihe Amerika na Israel byo biri gutanga ubufasha bw’amafoto y’ibyogajuru.

Iyi ndege yaburiwe irengero ku Cyumweru gishize
Twitter
WhatsApp
FbMessenger