AmakuruImikino

Chelsea yamaze kugura umuzamu usimbura Thibaut Courtois ugomba kujya muri Real Madrid

Ikipe ya Chelsea yamaze kubona  Kepa Arrizabalaga nk’umusimbura wa Thibaut Courtois ugomba gusohoka muri iyi kipe akerekeza muri Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne.

Amakuru y’uyu muzamu yahamijwe n’ikipe ya Athletic Club yakiniraga, yavuze ko Chelsea yemeye kwishyura miliyoni 72 z’ama Pounds zari zikubiye mu masezerano uyu muzamu yari afitanye na yo.

Kugura uyu muzamu byatumye Chelsea ica agahigo ko kuba ikipe ya mbere iguze umuzamu uhenze, nyuma yo guca ako Liverpool yari imaze iminshi ishizeho ubwo yaguraguraga Alisson Becker mu kipe ya AS Roma.

Kepa ahanganye na Philippe Coutinho wa FC Barcelona.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger