AmakuruImikino

Chelsea imaze gusinyisha umukinnyi wifuzwaga bikomeye na Manchester City

Ikipe ya Chelsea imaze gusinyisha Jorginho wakiniraga Napoli yo mu gihugu cy’Ubutariyani nk’umukinnyi wa mbere iguze muri uyu mwaka w’imikino, imutwaye ikipe ya Manchester City yari imaze igihe kirekire yifuza kumuzana El Etihad.

Jorginho w’imyaka 26 y’amavuko yasinyiye Chelsea amasezerano y’imyaka 5, akaba aje asanga uwari umutoza we Maurizio Sarri wamaze gutangazwa ku mugaragaro na Chelsea nk’umusimbura wa Antonio Conte uherutse kwirukanwa.

Jorginho uzajya yambara nimero 5 yagize ati” Mu by’ukuri ndanezerewe cyane kuba ngeze hano muri Chelsea. Ntabwo biba byoroshye kubona amahirwe yo kuba umukinnyi w’ikipe nk’iyi ikomeye, gusa muri rusange ndishimye cyane.”

“Nejejwe cyane no gukina muri shampiyona nk’iyi y’imbaraga, nkinira ikipe itangira gukina no gutsinda buri kimwe.”

Ku ruhande rwa Chelsea, Marina Granovskaia usanzwe ari umuyobozi w’iyi kipe yavuze ko bishimiye gusinyisha Jorginho, umwe mu bakinnyi beza bo hagati i Brayi bizeyeho kuzabafasha byinshi.

Uyu mukinnyi bivugwa y’uko yatanzweho miliyoni 57 z’ama Pounds ni umwe mu bifujwe cyane na Manchester City, gusa ibiganiro byahuje impande zombi mu kwezi gushije ntacyo byigeze bigeraho.

Jorginho ari kumwe n’umutoza we Maurizio Sarri.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger