AmakuruImyidagaduro

Charly& Nina , Butera Knowless na Sherrie Silver bagiye guhatanira ibihembo bikomeye k’umugabane wa Afurika

Abahanzikazi  Butera Knowless , Charly & Nina n’umubyinnyi wabigize umwuga Sherrie Silver ni bo bahagariye u Rwanda mu bihembo by’umuziki ku mu gabane w’Afurika bizwi nka Afrimma Awards.

Knowless na Charly & Nina bahataniye ibi bihembo mu cyiciro cy’umuhanzi wahize abandi mu bagore muri Afurika y’Uburasirazuba aho bahatanye n’abandi bahanzikazi bo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba barimo , Vanessa Mdee, Sheebah Karungi , Juliana Kanyomozi, Victoria Kimani n’abandi…

Umubyinnyi wabigize umwuga Sherrie Silver we uherutse no gutorwa mu bahatanira MTV VMAs  mu cyiciro cya “Best Choreography” yinjiye muri ibi bihembo bya Afrimma Awards naho mu cyiciro cy’umubyinnyi mwiza ku mugabane wa Afurika.

Uyu mubyinnyi Sherrie Silver na Knowless iyi ni inshuro yabo ya kabiri binjiye muri ibi bihembo dore ko ubwa mbere babyitabira  hari mu mwaka wa 2016 n’ubwo bategukanye igihembo gusa bwari nubwa mbere igihugu cy’u Rwanda kigize  abagihagararira muri ibi bihembo.

Abategura ibi bihembyo bya Afrimma Awards batangaje ko ibirori byo gutanga ibihembo ku batsinze bizaba mu Ukwakira 2018 i Dallas, Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Charly & Nina bitabiriye ibi bihembo ku nshuro yabo ya mbere, banaherutse mu bitaramo bitandukanye bakoreraga ku mugabane w’Iburayi
Butera Knowless winjiye muri ibi bihembo bya Afrimma Awards ku nshuro ya Kabiri

Sherrie Silver yinjiye muri ibi bihembo bya Afrimma Awards ku nshuro ya kabiri gusa ari no mu bindi bihembo bya MTV VMAs

Twitter
WhatsApp
FbMessenger