AmakuruImyidagaduro

Charly na Nina basubije ababanenga ko bifotoje bambaye amasutiye gusa

Charly na Nina itsinda ry’abakobwa babiri bakunzwe cyane muri iyi minsi mu muziki  bavuga ko ntagikuba cyacitse kuba bifotoje bambaye umwenda w’imbere gusa ufata amabere kubagore uzwi nka amasutiye.

Ku munsi w’ejo hashize  ku mbugankoranyambaga hasakaye ifoto yaba bakobwa uko ari babiri  bifotoje bambaye  amasutiye gusa bari kwamamariza iduka ricuraza utwo twenda twimbere abantu batangira kubanenga ko bibi bidakwiriye ku mwari w’umunyarwandakazi.

Charly umwe mu bakobwa bagize iritsinda ari kuri mikoro ya Radiyo y’igihugu yavuze ko ntagikuba cyacitse kuba bambaye kuri ya “Wenda ni uko bidasanzwe ariko ntagikuba cyacitse kuba umukobwa yifotoje yambaye isutiye gusa.”

Kenshi usanga abanyarwanda bamwe na bamwe iyo babihuje n’umuco ntibemera neza ko abagore bakambara iyi myenda y’imbere bakaba bajya ahantu kumugaragaro mu mafoto nahandi nkahariya ndetse ntibanatinya kuvuga ko ubikoze aba yambaye ubusa.

“Oya twe siko tubifata turacyari abakobwa batoya nubwo tutari impinja, reero iyo umuntu akoze ibintu nkabiriya abantu bose ntabwo babifata kimwe , ariko iyo ubona ntacyo bigutwaye cyangwa se biguhungabanyijeho ufata icyemezo nk’umuntu mukuru.”

Nubwo hari abanenga ibi gusa hari nababashyigikira  bavuga ko kwambara kuriya ntacyo bishe ko ari akazi barimo kandi kabinjiriza amafaranga bityo kuba bakwamamaza umwenda runaka nk’uriya w’imbere sinzi ko bawamamaza bakawuhisha abo bashaka kuwereka ntibawubone neza bityo bagasanga nta kibazo na kimwe kibirimo.

Nina avuga ko hari amasezerano bagiranye n’iduka ryabambitse ariya masutiye rikaba ari iduka ricuruza imyenda y’abagore aba bakobwa bemera ko bafitanye amasezerano naryo yo kwamamaza imyambaro yaryo kugeza igihe batigeze bashaka gutangaza.

Charly na Nina bahisemo kwifotoza bambaye isutiye mu rwego rwo kwamamaza iyo myenda y’imbere

“Ntagikuba cyacitse” Chalry asubiza abanenga uburyo bushya barigukoreramo amafaranga bwo kwamamaza amasutiye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger