Imyidagaduro

Charly na Nina bagiye kuzenguruka umugabane w’i Burayi

Charly na Nina nyuma yo gutandukana n’umujmyanama wabo Alex Muyoboke ubu bagiye kuzenguruka umugabane w’ i Burayi bahakorera ibitaramo dore ko bari banamaze iminsi bibereye i Accra muri Ghana.

Ibi bitaramo bya Charly na Nina bizatangira tariki 5 Gicurasi 2018 birangire tariki 2 Kamena 2018 , bazakorera ibi bitarampo  mu bihugu bitandukanye nk’Ububiligi , mu Busuwisi, Suede no mu Bufaransa.

Uko gahunda y’ibi bitaramo imeze rero ni uko ku wa  5 Gicurasi 2018 bazataramira i Bruxelles mu Bubuligi kuri  Birmingham palace, ku ya 11 Gicurasi i Lille mu Bufaransa , ku ya 12 i Paris mu Bufaransa nanone, ku ya 26 i Geneves mu Busuwisi basoreze i Stockholm muri Suede ku ya 2 Kamena 2018.

Icyakora muri ibi bitaramo bazakorsera i Burayi harimo amafaranga menshi kuko hari amakuru avuga ko bazahabona amadorali ibihumbi bigera kuri 30 ndetse bikanavugwa ko ariyo ntandaro yatumye batandukana na Muyoboke wari umujyanama wabo nubwo bose babihakanye ubwo babazwaga kuri iki kibazo, Muyoboke yarabazwaga akavuga ko ibyo bizi Charly na Nina yewe naba bakobwa ntibagire icyo babivuga ho cyane ko batandukanye bamaze kubona gahunda y’ibi bitaramo.

Charly na Nina bari batangaje ko nubwo batorerwa kujya muri Primus Guma Guma Super Star batayijyamo kubera iyi gahunda y’ibi bitaramo yahurirana n’amatariki ya Guma Guma , aba bakobwa bari bamaze iminsi bari muri Ghana aho banakoreye indirimbo nshya.

Biteganyijwe ko nta gihindutse bahaguruka mu Rwanda mu za Mata bakerekeza i Burayi aho bazamara hafi amezi abiri kuko bazagaruka mu mpera za Kamena.

Gahunda y’ibitaramo bagiye gukorera i Burayi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger