AmakuruImikino

Champions league: Cristiano Ronaldo yagejeje Manchester United muri 1/8 cy’irangiza

Ikipe ya Manchester United yaraye igeze muri 1/8 cy’irangiza cya UEFA Champions league, nyuma yo kujya gutsindira Villarreal muri Espagne ibitego 2-0.

Igitego cyo ku munota wa 78 w’umukino cya Cristiano Ronaldo n’icyo ku munota wa 90 w’umukino cya Jadon Sancho, byari bihagije kugira ngo Manchester United ikatishe itike ya 1/8 mbere yo guhura na Young Boys mu mukino wa nyuma wo mu tsinda.

Kuri ubu Manchester United iri gutozwa by’agateganyo na Michael Carrick iyoboye itsinda F n’amanota 10, ikaba irusha atatu Villarreal iyikurikiye na yo irusha rimwe Atalanta bazahura ku munsi wa nyuma.

Manchester United yageze muri 1/8 cy’irangiza, nyuma yo gufashwa cyane na Cristiano Ronaldo wabaye umukinnyi w’umukino mu ijoro ryakeye.

Uyu munya-Portugal amaze gutsindira iyi kipe ibitego bitandatu mu mikino itanu yo mu tsinda amaze kuyikinira.

Cristiano kandi yatsindaga igitego cya 799 muri Kariyeri ye, akaba abura igitego kimwe ngo yuzuze ibitego 800 amaze gutsinda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger