AmakuruImyidagaduro

Céline Dion yamaganye iby’urukundo ruvugwa hagati ye na Pepe Munoz

Umuhanzikazi Céline Dion yahakanye iby’urukundo rumaze iminsi ruvugwa hagati ye n’umubyinnyi we Pepe Munoz w’imyaka 34.

Celine  Dion w’imyaka 50 ahakanye iby’uru rukundo nyuma y’igihe kinini we na Pepe Munoz bakunze kugaragara ahantu hatandukanye bafatanye agatoki ku kandi.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Dan Wootton ukorera ITV na The Sun, yabajijwe ku bijyanye n’urukundo rumaze iminsi ruvugwa hagati ye n’umubyinnyi we  ariko abyamaganira kure avuga ko akiri wenyine.

Muri iki kiganiro yavuze ko we n’umubyinnyi we basanzwe ari inshuti ye umwihariko, ntabindi by’urukundo biri hagati yabo

 “Ni inshuti yanjye y’umwihariko. Birumvikana turahoberana tugafatana akaboko ku kandi tugasohoka, rero ni ibyo abantu babona. Ni umusore mwiza yifatanya nanjye mu gusohoka.”

Ibi bivuzwe kuri Celine Dion wakanyujijeho mu ndirimbo zituje  nyuma yo gupfusha umugabo we, René Angélil, muri Mutarama 2016 azize kanseri yo mu muhogo, Bakoze ubukwe mu 1994 yapfuye bamaze kubyarana abana batatu.

Celine Dion na Pepe Munoz bakekwaho kuba bari m’urukundo

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger