AmakuruImikino

CECAFA U-15: Amavubi yayoboye itsinda rya kabiri nyuma yo kunyagira Ethiopia

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 15 y’amavuko, yongeye kwitwara neza mu irushanwa rya CECAFA y’abatarengeje imyaka 15 ikomeje kubera muri Eritrea inyagira Ethiopia ibitego 3-0.

Hari mu mukino wa kabiri w’itsinda B wakinwe ku munsi w’ejo, nyuma y’uwa mbere Amavubi yari yakinnye na wo akawutsinda ku bitego bitatu ku busa atsinda Sudani y’Amajyepfo.

Ibitego by’Amavubi uko ari bitatu byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino aba ari byo birangiza umukino.

Icya mbere cyatsinzwe na Iradukunda Siradji ku munota wa 35 w’umukino, icya kabiri gitsindwa na Iradukunda Siradji ku wa 37 mbere y’uko Kapiteni w’iyi kipe Hoziana Kennedy atsinda icya gatatu ku munota wa 40 w’umukino.

Gutsinda Ethiopia byafashije iyi kipe y’umutoza Rwasamanzi Yves kuyobora itsinda rya kabiri n’amanota atandatu, nyuma y’imikino ibiri imaze gukina muri ririya rushanwa.

Amavubi azagaruka mu kibuga ejo ku wa gatanu acakirana na Tanzania yanyagiye Sudani y’Amajyepfo ibitego 6-0, mbere yo guhura n’ingimbi za Uganda ku cyumweru ku wa 25 Kanama.

Mu gihe u Rwanda rwaba rushoboye kwitwara neza muri iri tsinda, rwahita rukatisha itike ya ½ cy’irangiza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger