AmakuruImikino

CECAFA: Tanzania yisubije igikombe, u Rwanda rwakiriye rwegukana umwanya wa nyuma

Imikino ya CECAFA y’abari n’abategarugori yaberaga hano mu Rwanda yasojwe abakobwa ba Tanzania ari bo begukanye igikombe, mu gihe u Rwanda rwakiriye irushwanwa ari rwo rwacyuye umwanya wa nyuma.

Abakobwa ba Tanzania begukanye iki gikombe baherukaga gutwara mu 2015 ubwo iri rushwanwa ryaherukaga kubera i Kampala, nyuma yo gutsinda Ethiopia banahuriye ku mukino wa nyuma ibitego 4-1.

Ethiopia ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 29 ibifashijwemo na rutahizamu Meselu Abera Tesfamariam. Iki gitego ni na cyo cyajyanye amakipe yombi kuruhuka.

Tanzania yaje mu gice cya kabiri cy’umukino yariye Amavubi, ihita yishyura nyuma y’umunota umwe igice cya kabiri cy’umukino gitangiye. Ni ku gitego cyatsinzwe na Mwanahamisi Omary Shurua.

Abanya Tanzaniakazi bakomeje kotsa Ethiopia igitutu maze ku munota wa 56 babona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Donisia Daniel wigaragaje cyane muri iyi mikino. Ku munota wa 60 tumai Abdallah Athumani yahise abonera Tanzania igitego cya gatatu, mbere y’uko Fatuma Mustapha Swalehe asoza akazi ku munota wa  91.

Uyu mukino wakurikiwe n’uw’u Rwanda na Kenya. N’ubwo u Rwanda rwasaga n’aho rwataye ikizere cyo kwegukana iki gikombe, byibura rwasabwaga gutsinda uyu mukino ngo rube rwakwegukana umwanya wa kabiri, dore ko kuwutsinda byari kuruha amanota 7 bagasigara bareba ku mubare w’ibitego.

Ikizere cy’Abanyarwanda cyatangiye kuyoyoka ku munota wa 10 w’umukino, kuko Mercy Onyango Achieng yahise abonera Kenya igitego cya mbere.

U Rwanda rwagerageje ibishoboka ngo rwishyure iki gitego, gusa iminota 45 irangira Kenya irinze izamu ryayo neza.

Abakobwa b’u Rwanda bagerageje gushyiramo imbaraga ngo barebe ko bakwishyura iki gitego mu gice cya kabiri cy’umukino, gusa ku munota wa 59 Kenya ihita ibarangiza burundu ku gitego cyatsinzwe na Tereza Obunyu Engesha.

Tanzania yegukanye iki gikombe inganya na Uganda amanota 7, gusa batandukanwa n’uko Abanya Tanzaniakazi bari bazigamye ibitego 6, mu gihe Uganda yari ifite umwenda w’igitego 1.

Ethiopia yarangije ku mwanya wa gatatu n’amanota 6, Kenya irangiza ku wa kane n’amanota 4, mu gihe u Rwanda rwarangije ku mwanya wa nyuma n’amanota 4 n’umwenda w’ibitego 7.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger