AmakuruImikino

CECAFA: Tanzania na Kenya banganyije, biha u Rwanda amahirwe yo kugumana umwanya wa 2

Umukino wahuzaga ikipe y’igihugu ya Tanzania y’abari n’abategarugori n’iya Kenya, warangiye amakipe yombi anganya 1-1, biha ikipe y’u Rwanda kugumana umwanya wa kabiri mu gihe ikinafite umukino igomba gukinamo na Ethiopia.

Uyu mukino wakurikiye uwo ikipe y’igihugu ya Uganda yatsinzemo iya Ethiopia ibitego 2-1.

Ni umukino by’umwihariko amakipe yombi yakinnye yombi yaratsinzwe imikino yayo ya mbere. Ikipe y’igihugu ya Tanzania yari yaratsinzwe n’iy’u Rwanda igitego 1-0, mu gihe Kenya na yo yari yabanje gutsindwa na Uganda 1-0.

Tanzania ni yo yafunguye amazamu mbere, ku gitego cyatsinzwe na Donisia Daniel ku munota wa 13 w’umukino. Ni nyuma y’ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina umuzamu wa Kenya ananirwa kuwukuramo.

Ikipe ya Kenya yishyuye iki gitego ku munota wa 20 w’umukino, ibifashijwemo na Mwanalima Adam ku gitego yatsinze n’umutwe, nyuma y’umupira wari uturutse kuri koruneri.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagerageje gusatirana ashaka igitego cya kabiri, gusa iminota 90 y’umukino irangira ntayibonye igitego cya kabiri.

Tanzania yashoboraga kubona igitego cya 2 ku munota wa 61 w’umukino, gusa umupira watewe na kapiteni Asha Rashid ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Kunganya uyu mukino byafashije ikipe y’u Rwanda kuguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 3, inyuma ya Uganda ifite amanota 6. Ikipe y’u Rwanda izamanuka mu kibuga ku wa mbere saa kumi n’igice, ikina umukino wa kabiri uzayihuza na Ethiopia.

11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kenya.
11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Tanzania.
Abasifuzi bayoboye umukino.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger