AmakuruImikino

CECAFA Kagame Cup: Rayon Sports itsinzwe na KMC itakaza amahirwe yo kuyobora itsinda rya mbere

Ikipe ya Rayon Sports ibuze amahirwe yo kuyobora itsinda rya mbere ry’imikino ya CECAFA Kagame Cup, nyuma yo gutsindwa na KMC yo muri Tanzania igitego kimwe ku busa, mu mukino wa nyuma w’itsinda rya mbere.

Ni umukino Rayon Sports yaje gukina izi neza ko itagomba gutakaza, mu rwego rwo kwiyorohereza akazi muri 1/4 cy’irangiza ihura n’ikipe yabaye iya kabiri mu tsinda rya kabiri.

Igitego rukumbi cyabonetse ku munota wa 36 gitsinzwe na Hassan Kambunda ni cyo cyafashije KMC gukura amanota atatu kuri Rayon Sports, n’ubwo gutsinda uyu mukino bitayibujije gusezererwa mu mikino ya CECAFA Kagame Cup. Ni nyuma yo kwirangaraho inganya na Atlabara yo muri Sudani y’Amajyepfo.

Abanya-Tanzania babonye uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego muri uyu mukino ahanini binyuze kuri za Contre-Attaques, gusa ntibabasha kububyazamo ibitego imbere y’izamu rya Mazimpaka Andre.

Ku munota wa 35 w’umukino Rayon Sports na yo yashoboraga gufungura amazamu ibifashijwemo na Jules Ulimwengu, gusa umusifuzi aza kwemeza ko uyu musore ukomoka i Bujumbura yari yabanje kurarira bityo igitego cyangwa gutyo.

KMC yahise izamukana umupira kuri Contre-Attaque ihita ifungura amazamu ku munota wa 36.

Gutsindwa na KMC bisobanuye ko Rayon Sports yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota atandatu inganya na TP Mazembe, gusa bagatandukanywa n’uko Mazembe izigamye ibitego bitanu, mu gihe Rayon Sports izigamye bibiri. Bisobanuye ko Rayon Sports igomba guhura na KCCA yo muri Uganda ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, TP Mazembe yo ikazahura na Azam FC yo muri Tanzania.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger