AmakuruImikino

CECAFA Kagame Cup: Rayon Sports iracakirana na AS Ports mu mukino isabwa gutsinda

Ikipe ya Rayon Sports imwe mu makipe abiri ahagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup ikomeje kubera i Dar Es Salaam muri Tanzania, irongera kumanuka mu kibuga kuri uyu wa kabiri ikina na AS Ports yo muri Djibout mu mukino isabwa gutsinda kuugira ngo yihe ikizere cyo kugera muri 1/4 cy’irangiza.

Uyu mukino uteganyijwe gutangira saa saba za hano i Kigali, ukaza kubera kuri  Chazama stadium isanzwe ikinirwaho n’ikipe ya Azam FC.

Rayon Sports igiye gukina uyu mukino mu gihe ihagaze ku mwanya wa gatatu muri iri tsinda iherereyemo, nyuma yo gutungurana ikishyura Gor Mahia ibitego 2, mu mukino amakipe yombi yanganyijemo 2-2 kuri iki cyumweru.

Iyi kipe ya AS Ports igiye gukina na Rayon Sports ni yo iyoboye itsinda rya kabiri aya makipe yose asangiye, nyuma yogutungurana igatsinda ikipe ya Lydia Ludic Academique y’i Burundi ibitego 2-1.

Mu gihe Rayon Sports yaba itsinze uyu mukino, yahita igira amanota ane bityo igasigara itegereje ibizava mu mukino uzayihuza na LLB kugira ngo yizere kuba yayobora iri tsinda. Gusa nanone ibi bigomba guterwa n’ibizava mu mikino ikipe ya Gor Mahia azakina n’aya makipe.

Mu wundi mukino w’iri tsinda uteganyijwe, Gor Mahia yo muri Kenya iracakirana na LLB mu mukino utangira saa cyenda za hano i Kigali.

Ikibuga cya AZAM FC kiberaho umukino wa Rayon Sports na AS Ports.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger