AmakuruImikino

CECAFA Kagame Cup: Azam FC yatsinze Gor Mahia, igera ku mukino wa nyuma

Ikipe ya Azam FC yakatishije tike y’umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup ikomeje kubera muri Tanzania, nyuma yo gusezerera Gor Mahia ku bitego 2-0, mu mukino wa 1/2 cy’irangiza wiyambajwemo iminota 30 y’inyongera.

Aya makipe yombi yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa mu 2016, ikipe ya Azam nanone ikaba yari yatsinze Gor Mahia ibitego 2-0.

Ikipe ya Azam yageze muri 1/2 cy’irangiza isezereye Rayon Sports ku bitego 4-2 na Gor Mahia yahageze isezereye Vipers yo muri Uganda ku bitego 2-1, batangiye uyu mukino bose bashaka gutsinda gusa iminota 45 irangira nta kipe ibashije kubona igitego mu izamu ry’iyindi.

Mu gice cya kabiri na bwo amakipe yobi yakoze ibishoboka byose ngo hagire ibona igitego, gusa bikomeza kunanirana biba ngombwa ko hiyambazwa iminota 30 y’inyongera.

Iminota 15 y’agace ka mbere na yo yihariwe cyane n’ikipe ya Gor Mahia yabaga iri imbere y’izamu rya ry’ikipe ya Azam buri kanya.

Imbaraga iyi ikipe ya Azam yazanye ni zo zayihesheje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Ditram NChimbi, ku mupira Abdul Haji Omar yateye ugarurwa na ba myugariro ba Azam, Nchimbi ahita asonga mu izamu.

Azam FC yongeye kureba mu izamu rya Gor Mahia ku munota wa 110 ibifashijemo na Bruce Kangwa, ihita ikatisha tike y’umukino wa nyuma wa CECAFA yaherukagaho mu 2016.

Indi kipe igomba gukina umukino wa nyuma igomba kumenyekana uyu munsi, hagati ya JKU yo muri Zanzibar iza gucakirana na Simba Sports Club yo muri Tanzania. Umukino wa nyuma uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu, ku wa 14 Nyakanga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger